Itsinda ry'abajyanama ku myuka ihumanya ikirere

Itsinda ry'abajyanama ku myuka ihumanya ikkirere, ryashinzwe mu 1986, ryari itsinda rikora ubushakashatsi ku ngaruka z' imyuka ihumanya ikirere.. Iri tsinda ryashyizweho n’inama mpuzamahanga y’'abahanga bibumbiye hamwe, gahunda y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ibidukikije, n’umuryango w’ubumenyi bw’ikirere ku isi kugira ngo bakurikirane ibyifuzo by’inama mpuzamahanga y’isuzuma ry’uruhare rwa carubone dioxide n’i ndi myuka ihumanya ikirere mu’ mihindagurikire y’ikirere n'ingaruka zijyanye nabyo, yabereye i Villach, muri Otirishiya, mu Kwakira 1985.

Itsinda rigizwe n’abantu barindwi barimo umuhanga mu bumenyi bw’ikirere w' umunyaSuwede Bert Bolin hamwe n’umunyakanada wumuhanga muby'ikirere witwa Kenneth Hare .

Itsinda ryakoze inama yanyuma mu 1990. yagiye isimburwa buhoro buhoro n'akanama gashinzwe guverinoma zihuje ku bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere .

Inyandikorugero:Authority control