Itegeko rigenga ibishanga

Uburenganzira bwabakoresha ibishanga

hindura

Ingingo ya 19 y' ITEKA RYA MINISITIRI W’INTEBE No006/03 RYO KU WA 30/01/2017 RISHYIRAHO URUTONDE RW’IBISHANGA, IMITERERE N’IMBIBI ZABYO RIKANAGENA UBURYO UBWO BUTAKA BUKORESHWA, BUTUNGANYWA KANDI BUCUNGWA igaragaza uburenganzira nishingano zabakoresha ibishanga bidakomye. Iri tegeko ryemeza indishyi zikwiye no kugenzura neza ibikorwa bikorerwa kuri ubwo butaka, bigamije guhuza kubungabunga ibidukikije n’imikoreshereze y’ubukungu[1].

Indishyi kubikorwa

hindura

Iyo ubutaka bwigishanga kidakumye butarimo gukoreshwa bugurizwa umukoresha mushya, umukoresha mushya asabwa gutanga indishyi gusa kubikorwa byose byakozwe numukoresha wabanjirije mbere yo gushyira mubikorwa umushinga wemewe. Ibi byemeza ko imbaraga nishoramari byabakoresha byabanje kumenyekana no kwishyurwa neza.[1]

Gutanga Imishinga

hindura
Ibisha

Umuntu ku giti cye wakoresheje ubutaka bw’ibishanga budakumye nta masezerano yo gutizwa yahawe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha agomba gutegura no kugeza gahunda z’umushinga mu nzego zibishinzwe mu gihe cyumwaka umwe. Iyi myanzuro ni ingenzi cyane kugirango ibikorwa bihure n’amabwiriza y’amategeko n’ibidukikije yashyizweho n’ubuyobozi.[1]

Gukomeza ibikorwa byemewe n'amategeko

hindura

Abashyizeho ibikorwa bihoraho mu bishanga bidakumye, byemewe n'amategeko ariko bitari mubikorwa biteganijwe gukoreshwa muri ibyo gishanga, bemerewe gukomeza ibikorwa byabo. Ariko, ntibemerewe kongera agaciro muribbikorwa. Uku kubuza gufasha kbungabunga ibidukikije no gukumira kwaguka cyangwa kongera ibikorwa bitemewe.[1]

Kubahiriza amategeko y'ibidukikije

hindura

Aya mabwiriza ashimangira akamaro ko kubahiriza amahame y’ibidukikije mugihe dukoresha ubutaka bw’ibishanga. Aya mabwiriza kandi agamije kurengera ubusugire bwibishanga ndetse hanarebwa inyungu z’ubukungu bw’abakoresha ibyo bishanga. Mugusaba kohereza imishinga no kugabanya kwaguka kutateganijwe kwibishanga, ayamategeko agamije gutateza imbere imikoreshereze irambye yibishanga[1].

igishanga gihingwamo umuceri


Urutonde wr'intanganturo

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://waterportal.rwb.rw/sites/default/files/inline-files/wetlands%20act%20NEWWIBISHANGA_0.pdf