Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu

Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu cyangwa Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu , Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu , Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu , Itangazo Mpuzamahanga ku Burenganzira bwa Muntu , Itangazo Ryamamaza Hose Agaciro k’Umuntu[1] (UDHR mu magambo ahinnye y’icyongereza; izina mu cyongereza : Universal Declaration of Human Rights )

Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu
Madam Ingabire Marie Immaculée ushinzwe minisiteri yo kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Taliki ya cumi y’ukwa desembri mu mwaka wa 1948, niwo munsi Ikoraniro rusange rya Umuryango w’Abibumye (ONU) ryemeje likanamenyesha Itangazo ryo kwamamaza hose ibyerekeye agaciro ka Muntu. Ikoraniro rusange ryasabye ibihugu byose bili muli l'ONU gukora uko bishoboye kugira ngo iryo Tangazo lizatangirwe ku mugaragaro, ryamamare hose kandi lisobanurwe, cyane cyane mu mashuli, ali amato ali ayisumbuye, mu bihugu byose, ibyigenga n'ibigitegekwa.

Intangiliro

hindura
 
Uburenganzira bwa muntu iyo butubahirijwe neza bidindiza iterambere kumpande zose yaba k'umuturage cyangwa ku igihugu muri rusange.

Ikoraniro rusange lilibutsa ko:

  • Ugushyira ukizana, ituze n’ubutungane mu bihugu bishingiye ku karusho ka buli muntu, kadasibangana, gahamya icyubahiro akwiye n’agaciro twese duhulijeho,
  • Gusuzugura no kwirengagiza ako gaciro n’icyubahiro bya buli muntu nibyo byateye bamwe imigenzereze isa n’iy’inyamaswa, umutima w'umuntu utakwihanganira. Nicyogituma twemeza ko icyo umuntu wese yimilije imbere y’ibindi al’ugushyira akizana, nta nkomyi mu mvugo no mu bitekerezo, akibera aho nta nduru nta butindi,
  • Ali ngombwa ko hashingwa amategeko arengera ako gaciro ka buli muntu, akamulinda ubuja n'agahato,
  • Ikindi ngombwa nu gukomeza umubano w’ibihugu,
  • Ibihugu byunz’ubumwe byiyemeje muli Charte ya l'ONU kuzahora byubaha agaciro k’umuntu wese, yaba umugore yaba umugabo, bose niko bakwiye kwubahwa kimwe. Ibyo bihugu byiyemeje kandi kuzaharanira amajyambere mu mibanire m’imibereho y’abantu ku mudendezo,
  • Ibihugu byose byunz'ubumwe byarahiliye gufasha umuryango wa l'ONU kwubahisha hose agaciro n'uburenganzira bishingiye kuli kamere ya buli muntu,
  • Kugira ngo ibyo twarahiliye tubishyikire, tugomba no guhuza igitekerezo ku byerekeye ako gaciro n’uburenganzira bya buli muntu,
  • Ikoraniro rusange ryamamaje ili Tangazo ryerekeye agaciro ka buli muntu, ligomba kuyobora abaturage b’ibihugu byose uburyo bwo kwitoza umuco wo kwubaha agaciro n’uburenganzira bw’umuntu. Uwo muco niwo amategeko agenga buli gihugu n’atunganya umubano w’igihugu agomba gushishikalira kwinjuza muli byose, ali nu nyigisho z’urubyiruko mu mashuli, ali no mu milirere yose y’abaturage, kugira ngo bose hamwe, ali abatuye mu bihugu muli l'ONU, ndetse n'abatarashyikira ubwigenge, uwo muco abe aliwo bimiliza imbere.

Ingingo

hindura

Ingingo ya 1 : Abantu bose bavuka aliko bakwiye agaciro no kwubahwa kimwe. Bose bavukana ubwenge n’umutima, bagomba kugilirana kivandimwe.

Ingingo ya 2 : Umuntu wese akwiye kwemererwa kwafite agaciro n’uburenganzira bwose bwahamijwe muli ili Tangazo. Nta muntu uzongera gucishwa ku wundi ku mpamvu gusa z’ubwoko, ibara ry’umubili, idini yemera cyanga se ibitekerezo afite muli politique no mu zindi ngingo, ntawe uzazira igihugu akomokamo, ubworo amavuka cyanga se indi mimerere yindi.

Kandi nta muntu uruta undi, ngo kuko baba bakomoka mu bihugu batareshya. Ali abaturage b’ibihugu byigenga cyanga se bigitwarwa, bikiyoborwa n’ibindi, bose ni abantu kimwe.

Ingingo ya 3 : Umuntu wese agomba kubaho, gushyira akizana no kutarengana.

Ingingo ya 4 : Nta muntu ukwiye guhinduka imbohe cyanga umuja. Kugira abantu abaja cyanga se kubacururuza biraciwe rwose.

Ingingo ya 5 : Nta muntu ugomba kugilirwa urugomo, kuzira agashinyaguro, kwicwa urupfu rubi.

n’izindi[2]

  1. www.ohchr.org : Itangazo Ryamamaza Hose Agaciro k’Umuntu
  2. www.ohchr.org : Itangazo Ryamamaza Hose Agaciro k’Umuntu