Isuku muri Ruhango
ubwiherero
hinduraUrubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango ruvuga ko biteye isoni kuba hakiri ingo zidafite ubwiherero n’izindi zifite ubutujuje ibisabwa, bityo biyemeje gukemura icyo kibazo kikarangira burundu.[1]
umuhigo
hinduraakomeje avuga ko uyu mwaka watangiye habarurwa ingo 120 zidafite ubwiherero ariko bwagiye bwubakwa kandi bihaye umuhigo wo kuburangiza muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake by’urubyiruko. Hari ingo zigera kuri 72 basanze zifite ubwiherero butujuje ibisabwa, nazo bazazifasha kubusana.[1]
Ibiti
hinduraBazatera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitali 90, bace imirwanyasuri basibura n’iyari isanzwe mu rwego rwo kurwanya isuri ndetse bakore n’ubukanguramabaga mu kwirinda ibiza. Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango bavuze ko biyemeje gukorera hamwe bagamije
kwiyubakira igihugu. “Icyo twiyemeje ni uguhuza imbaraga tukiyubakira igihugu. Muri uku kwezi rero dufite umurava wo gukora ibikorwa byinshi. Turasaba ababyeyi n’abayobozi kudushyigikira.” Abazakorerwa ibikorwa bitandukanye basabwe kubifata neza kugira ngo bizagire uruhare mu guhindura imibereho yabo irusheho kuba myiza.[1][2]
Ibindi
hinduraMu bindi yavuze bazakora ni ukubakira abatishoboye badafite aho akuba aho muri uku kwezi bazubaka inzu icyenda bakazuzuza. Ni ukuvuga inzu imwe muri buri murenge. Uyu mwaka watangiye mu Karere ka Ruhango hari imiryango 85 idafite aho kuba.[1]