Isomero ry'igihugu rya Somaliya
Isomero ry’igihugu cya Somaliya ni isomero ry’igihugu riherereye Mogadishu, mu murwa mukuru wa Somaliya .
2.037654388254787°N 45.33878601434784°E | ||
Ahantu |
| |
Ubwoko | Isomero ry'igihugu | |
Hashyizweho | Mu mwaka wa 1975 |
Amateka
hinduraIsomero ry’igihugu ryashinzweho mu mwaka wa 1975, rishirwa kumugaragaro rikingurirwe rubanda rusanzwe. Mu mwaka wa 1983, ryari rifite ibitabo bigera ku 7,000, rifite ibikoresho bike byububiko bw'amateka n'umuco. [1]
Iryo somero ry’igihugu ryaje gufungwa mu myaka ya za 90 mu gihe cy’intambara yo muri Somaliya . Mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2013, Ikigo cy’umurage gishinzwe ubushakashatsi kuri politiki cyateguye kohereza ibitabo 22,000 bivuye muri Amerika byerekezwa mu gihugu cya Somaliya mu rwego rwo kongera gusana isomero. [2] Mu kwezi k'Ukuboza muri uwo mwaka, abategetsi ba Somaliya batangije ku mugaragaro umushinga ukomeye wo kongera kubaka Isomero ry’igihugu.
Hamwe na Zainab Hassan ukora nk'umuyobozi, gahunda ya miliyoni imwe y’amadorali yatewe inkunga na guverinoma yateganyije ko hakubakwa inzu y'ibitabo nshya mu murwa mukuru mu gihe cy'amezi atandatu. Mu rwego rwo kwitegura gusubukura, biteganijwe ko haziyongeraho ibitabo 60,000 by’ibindi bihugu byo mu bihugu by’Abarabu.