Isombe ni ibiryo bya kinyarwanda, benshi bemeza ko bituruka ku mababi y'imyumbati. Isombe igira vitamini nyinshi zitandukanye kandi ikagira intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine imyunyu ngugu nibindi bynishi.[1]

Ibibabi by'isombe idasekuye

Akamaro k'isombe hindura

Isombe ifite akamaro gakomeye mu buzima bwa muntu ariko cyane cyane ku muco nyarwanda usanga umurwayi ukirutse ayondozwa, usanga umubyeyi wabyaye ashishikarizwa kurya isombe ngo abone amashereka ndetse ikaba iri mu mafunguro yingenzi mu muco nyarwanda.[2]

1. Kurinda indwara hindura

Isombe ifite umwihariko wo kuvura indwara nyinshi zitandukanye harimo indwara yo kubura amaraso , kuvura no kurinda ko umuntu yarwara indwara ya kwashiarukoru, kuvura kubabara umutwe ndetse no kugabanya umuriro. [1] Isombe yifitemo intungamubiri ziri mu bwoko bwa Lysini protein ifasha mu kurwanya indwara, yifitemo ibinyabutabire bya folate acide na vitamin C byongera amaraso ndetse kandi isombe ifite ubushobozi bwa kuvura impiswi.[2]

2. Kurinda gusaza imburagihe hindura

Isombe ikungahaye ku tungamubiri cyinshi cyane zituma umuntu ahorana itoto, uruhu rugatoha, rukanabasha gukweduka neza aribyo bituma umuntu urya isome ahorana itoto, uruhu rukeye no gusa neza.[1]

3. Gutanga imbaraga ku mubiri hindura

Isombe ni ikiribwa gishobora kugufasha wowe wakiriye aho ishobora guha imbaraga zikwiye umubiri wawe kubera vitamin yifitemo izwi nka B1 ishobora kukurinda kurwara umutwe umutwe n’izindi ndwara zituma ucika intege.[3]

Uburyo bwo guteka isombe hindura

 
Gusekura isombe mu isekuru

Isombe kenshi na kenshi mumuco nyarwanda yasekurwaga mw'isekuru, Isekuru iba ikozwe mugiti ifite n'umuhini basekuza isombe kugeza inoze cyangwa igeze aho yatekwa. Uko iterambere rigenda riza hasigaye haraje nutumashini dushya dusya isombe.[4]

Iyo isombe imaze kunogwa zishyirwa mu isafuriya zigatekwa igihe kirekire ndetse bamwe bakunda kongeramo inyama, umunyu n'ibirungo bitandukanye harimo ibitunguru, puwalo, puwavuro, amavuta y'amamesa ndetse nibindi.[5]

Aho byakuwe hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.ubuzimainfo.rw/2022/01/waruzi-ko-burya-isombe-irinda-gusaza.html
  2. 2.0 2.1 https://www.teradignews.rw/rw/waruzi-ko-isombe-aribiryo-ikaba-numuti-ukomeye-sobanukirwa/
  3. https://ramukacom.wordpress.com/2018/07/12/dore-ibyiza-byo-kurya-isombe-utari-uzi/
  4. https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ruhango-gusekura-isombe-bibatungiye-imiryango
  5. https://www.youtube.com/watch?v=CutwYjTVmWI