Ishyamba rya Kibilizi

Ishyamba rya Kibilizi
ishyamba

Intangiriro

hindura

Ishyamba kimeza riherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ryatangiye kongerwamo ibiti kugira ngo rikomezanye ubwiza ryahoranye ku Ngoma y’Umwami Rudahigwa Charles Léon Pierre mu mwaka wa 1931-1959.[1][2]

ibinyabuzima

hindura
 
Ibinyabuzima

Abaturiye ishyamba rya cyimeza rya Kubirizi bavuga ko ryabagamo inyamaswa z’amoko atandukanye ndetse n’inyoni z’ubwoko bwinshi. Abaturage bahamya ko kubera urwo rusobe rw’ibinyabuzima byatumye Umwami Rudahigwa Charles Léon Pierre ashyiramo abahigi, kugira ngo umuhigo bazana utunge abantu bari bashonje abo yitaga ingarisi. Bakavuga ko ibiti, inyamaswa n’ibindi byari birigizi, byigabijwe n’abaturage barabyangiza ahari ishyamba hasigara ibyatsi .[1]

Ibindi

hindura

Usibye Ishyamba kimeza rya Kibirizi, umushinga wo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu bice by’amayaga (Green Amayaga Project) wahaye abaturage ingemwe z’ibiti batera mu Ishyamba kimeza riherereye mu Murenge wa Muyira, ayo mashyamba abiri akaba afite ubuso bwa hegitari zirenga 300.[1][3]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 https://umuseke.rw/2021/10/nyanza-ishyamba-kimeza-rya-kibilizi-ryasubiranye-ubwiza-ryahoranye/
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ishyamba-kimeza-rya-kibilizi-muyira-rimaze-igihe-ryangizwa-ryatangiye
  3. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyane-i-nyanza-muri-unilak-aho-abanyeshuri-biga-bumva-amahumbezi-azira