Ishyamba ry'inturusu

inturusu ni igiti gikomoka muri Austaraliya, hariho ubwoko butandukanye bw’inturusu burenga 100.

Igiti
Uruyange rw'Intusu

Igiti cy'inturusu

hindura
 
Inturusu
 
Inturusu

Inturusu ni igiti kiza cyane, Hari ababitera ku mihanda, hari n’abatera ishyamba ry’inturusu bagamije ahanini kuzabikoresha nk’imbaho, inkwi, cyangwa kubicamo amakara. Ariko se mwari muzi ko inturusu ubundi ari igiti cyifitemo imiti y’indwara zitandukanye.[1][2][3]

 
Ishyamba ry'intusu

Imiti ivamo

hindura
 

inturusu ikorwamo imiti yo koza amenyo, bombo zivura inkorora, ndetse zigakoreshwa mu miti itandukanye. Impumuro y’ibibabi by’iyo nturusu ituma bikoreshwa mu mavuta n’amasabune y’ubwiza atandukanye. Inturusu ikoreshwa mu kunoza igogora. Inturusu ituma urwagashya rukora ibyitwa ‘sucs exocrines’, ibyo bikaba bikenerwa cyane mu igogorwa ry’ibinyamavuta n’ibinyamasukari ndetse na poroteyine umuntu aba yariye.[1][4]

Ibindi Bivamo

hindura

Ibindi byiza by’inturusu harimo kuba yarwanya imibu mu nzu (inturusu yitwa citriodora). Inturusu yitwa Globulus’ kandi, yifitemo ubushobozi bwo kugabanya urugero rw’isukari mu maraso. Inturusu kandi ishobora gukoreshwa mu gutunganya umwuka, aho bafata ibibabi by’inturusu bakabitwikira ahantu mu cyumba gifunze, nyuma bakagikingura.[1][5][5]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/inturusu-igiti-cyifitemo-imiti-y-indwara-zitandukanye
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-16. Retrieved 2023-02-16.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-uruhinja-rw-amezi-abiri-rwatoraguwe-mu-ishyamba
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/90525/video-inturusu-ikimera-cyagukiza-zimwe-mu-ndwara-zubuhumekero-burundu-90525.html
  5. 5.0 5.1 https://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-ugizwe-n-ubutaka-buteyeho-ishyamba?pr=119217&lang=fr