Ishwagara ni ibisigazwa by’udusimba twabayeho cyera cyane. Ishwagara nayo amazi ayinjiramo vuba, igihe cy’izuba iba umukungugu ariko mu mvura ikamatira cyane. Ishwagara ivanze n’ibumba ndetse n’imborera itanga ubutaka bwiza burumbuka.[1][2][3]

Ishwagara mu buhinzi

Ishwagara mu buhinzi hindura

 
Umurima urimo Ishwagara nyinshi

Ishwagara ikoreshwa mu buhinzi butandukanye nko mu buhhinzi bw’imyumbati , Ishwagara kandi Ikoreshwa iyo ubutaka busharira hakoreshwa kg 30 by’ishwagara inoze kandi yumutse kuri Ari imwe buri myaka 2 , ishwagara Ishyirwa mu murima nibura ibyumweru 4 mbere yo gutera , Ishwagara kandi Inyanyagizwa mu murima ugahita urenzaho igitaka. Ishwagara ishobora gukorana nifumbire y'imborera, rero ifumbire y’imborera ikoreshwa kuri Ari 1, Koresha ibiro 100 kuri Ari 1 = cyangwa ingorofani 2 , Ishyirwamo hashize ibyumweru 2 ishwagara igiyemo cyangwa mu gihe cy’itera, Yinyanyagize mu murima uhite urenzaho igitaka mu gihe usanza ndetse n'ishwagara .[4][5][6][7]

Amashakiro hindura

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Nyaruguru-Ngo-basobanukiwe-no-guhinga-bakoresheje-ishwagara
  2. https://kubahonet.com/tag/kwita-ku-butaka/
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-uko-umusaruro-w-ubuhinzi-wiyongereye-nyuma-yo-kuyoboka-ishwagara
  4. https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-Uturere-7-dufite-ubutaka-bufite-ubusharire-bukabije-barishimira-basigaye-babona-umusaruro-uhagije
  5. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Nyaruguru-Ngo-basobanukiwe-no-guhinga-bakoresheje-ishwagara
  6. https://www.isangostar.rw/nyamasheke-abahinzi-ba-kawa-bahawe-ishwagara-yo-kurwanya-ubusharire-bwubutaka
  7. https://www.intyoza.com/2022/03/24/huye-karama-babangamiwe-no-kutabona-ishwagara-ihagije-ibafasha-gukura-ubusharire-mubutaka/