Ishwagara
Ishwagara ni ibisigazwa by’udusimba twabayeho cyera cyane. Ishwagara nayo amazi ayinjiramo vuba, igihe cy’izuba iba umukungugu ariko mu mvura ikamatira cyane. Ishwagara ivanze n’ibumba ndetse n’imborera itanga ubutaka bwiza burumbuka.[1][2][3]
Ishwagara mu buhinzi
hinduraIshwagara ikoreshwa mu buhinzi butandukanye nko mu buhhinzi bw’imyumbati , Ishwagara kandi Ikoreshwa iyo ubutaka busharira hakoreshwa kg 30 by’ishwagara inoze kandi yumutse kuri Ari imwe buri myaka 2 , ishwagara Ishyirwa mu murima nibura ibyumweru 4 mbere yo gutera , Ishwagara kandi Inyanyagizwa mu murima ugahita urenzaho igitaka. Ishwagara ishobora gukorana nifumbire y'imborera, rero ifumbire y’imborera ikoreshwa kuri Ari 1, Koresha ibiro 100 kuri Ari 1 = cyangwa ingorofani 2 , Ishyirwamo hashize ibyumweru 2 ishwagara igiyemo cyangwa mu gihe cy’itera, Yinyanyagize mu murima uhite urenzaho igitaka mu gihe usanza ndetse n'ishwagara .[4][5][6][7]
Amashakiro
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Nyaruguru-Ngo-basobanukiwe-no-guhinga-bakoresheje-ishwagara
- ↑ https://kubahonet.com/tag/kwita-ku-butaka/
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-uko-umusaruro-w-ubuhinzi-wiyongereye-nyuma-yo-kuyoboka-ishwagara
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-Uturere-7-dufite-ubutaka-bufite-ubusharire-bukabije-barishimira-basigaye-babona-umusaruro-uhagije
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Nyaruguru-Ngo-basobanukiwe-no-guhinga-bakoresheje-ishwagara
- ↑ https://www.isangostar.rw/nyamasheke-abahinzi-ba-kawa-bahawe-ishwagara-yo-kurwanya-ubusharire-bwubutaka
- ↑ https://www.intyoza.com/2022/03/24/huye-karama-babangamiwe-no-kutabona-ishwagara-ihagije-ibafasha-gukura-ubusharire-mubutaka/