Ironji
Igiti cy'ironji cyose kiravura, cyane cyane indabyo. Irifite akamaro cyane ni ironji risharira. Amazi y'indabyo zaryo atera gusinzira, agafasha uwateye umutwe n'urakazwa n'ubusa, urwaye umutwe ndetse n'uw'uruhande rumwe, bikiza imivurungano yo mu gifu, bivura umutima n'abagore bagira imihango ibabaza.[1][2]
Igiti
hinduraIgishishwa cy'igiti cyaryo gikize kuri glucosides flavonoides zisa na Vit P. Gikoreshwa ku babyimbye ingingo (oèdèmes), imitsi y'amaguru (varices) abadatsina, cyongera imbaraga z'igifu, n'ipfa ryo kurya.
- Kurirenza ku biryo bituma igifu kibasha kubisya neza bikanoga.
- Ibishishwa byaryo ni zest ikoreshwa mu gutegura amafunguro anyuranye. Biyongerera impumuro n'uburyohe
- Rifasha kurwanya ubuhumyi kuko ririmo vitamin A.
- Amababi y'igiti cyaryo akoreshwa mu gutegura icyayi.
- Kuko rifite umutobe mwinshi kandi rifite calorie nke kurirya mbere yibindi byo kurya byarwanya umubyibuho.[3]
Amashakiro
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://bwiza.com/?Umugabo-yivuganye-umwana-we-amuziza-Icunga-Ironji
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)