Ipiganwa ry'ubutaka mu Rwanda
Ubutaka
hinduraInyandiko y’ipiganwa iba ikubiyemo amakuru y’ingezi akurikira.
1° ibikorwa bizakorerwa ku butaka hakurikijwe ibiteganyijwe ku gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, ibikenewe mu gace ubutaka buherereyemo, n’ibyihutirwa ku rwego rw’Igihugu;
2° ibikorwa biri kuri ubwo butaka;
3° ibipimo ndangahantu by’ubutaka bikozwe hakurikijwe ibipimo byemewe nyuma yo gusuzumwa n’ikigo gifite imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano;
4° andi makuru ya ngombwa mu ipiganwa hakurikijwe ishoramari rirambye rizakorerwa kuri ubwo butaka.[1]