Inzu y'akinyarwanda
Inzu y'akinyarwanda ni inyubako iranga umuco w'akinyarwanda, aho yabaga yabaga ifite imirimo y’ubwubatsi aho by'abaga ari nka bibiri : ari byo gusiza no kwegeranya ibikoresho. Inzu ya Kinyarwanda y'ubakishwaga ibikoresho bitandukanye nk' imiganda igizwe n’umusave, umubirizi n’umuvumu. Harimo imbariro zigizwe n’imisekere, imbingo, imbabaza, imisororo, iminaba, imitiritiri, imicundura, imikindo, hamwe n' imishurushuru.[1]
Ahajya ikibanza
hinduraInzu y'akinyarwanda ubundi abakurambere bakoresha ibipimo bya kijyambere, kandi abakurambere bari abantu bazi gukora umurongo w’uruziga nk'ikigonyi ugaragaza umuzenguruko w’inzu izubakwa. Ubundi bashingaga urumambo mu kibanza rw'ahagati, bakarushumikaho impera imwe y’umugozi ureshya n’umurambararo w’inzu bifuza kubaka, ku yindi mpera y’umugozi bagashumikaho isuka, umugozi uko wakareze bagacisha ya suka uruziga rwerekana umugero.[1]
Igisenge
hindurainzu y'akinyarwanda yabagaisakajwe igisenge cyangwa ugitunga. Bigaragara ko cyera, iyo abantu bamwe babaga basiza ikibanza, abandi babaga batangiye gutungacyangwa kuboha igisenge cy’iyo nzu. Iyo igisenge cy'amaraga kuzura bakirambikaga hagati mu mugero, bakakizamura ku nkingi, bakakigeza ku nzu bifuza. Mu mugero bakahashinga imiganda, bakayigonda ikinjira muri cya gisenge, bakayikomerezaho baboha kugeza ku butaka. Hari rero uruhande rw’igisenge imbere ku nzu, barubohaga banogereza, dore ko iy’inzu ya Kinyarwanda igisenge cyagaragazaga ubwiza bwayo.[1]