Inzu Ndangamurage ya Togo
Inzu Ndangamurage ya Togo ni inzu dangamurage cyangwa ingoro ndangamurage y'igihugu ya Togo . Aho iherereye mu murwa mukuru wa Lomé .
Inzu Ndangamurage ya Togo | |
---|---|
Hashyizweho | Mu mwaka wa 1975 |
Aho biherereye | Lomé, Maritime, Togo |
Indangamerecyezo | 6.1304°N 1.2174°E |
Ubwoko | Inzu Ndangamurage |
Yashinzwe mu mwaka wa 1975, igamije kwererekana imico n'amateka. [1]
Iy'inzu ndangamurage cyangwa ingoro ndangamurage yerekana ibihangano byabayeho mu myaka ibihumbi n'ibihumbi ishize, birimo ibikoresho bya muzika nka Xalam, ibiseke bitatswe n'ibishishwa hamwe na kalabasi byakoreshwaga mu kubungabunga ibiryo n'amazi, inkono y'ibumba, ibishushanyo by'ibiti, imyenda, ibyuma, n'inkono y'itabi. [2]
Amashakiro
hindura- ↑ Nation encyclopedia
- ↑ "Togo National Museum - MoMAA | African Modern Online Art Gallery & Lifestyle Togo National Museum". MoMAA | African Modern Online Art Gallery & Lifestyle (in British English). Retrieved 2021-09-22.