Inzoga y'ihenero

Inzoga y’ihenero ni inzoga iba mu gacuma kabaga ku musego, umugabo yabaga aryamye icyaka cyamwica akabyuka agasomaho. ariko ubundi yabaga ari inzoga umugabo n’umugore banywera mu cyumba cyabo bararamo biganirira hagati yabo.Iyi nzoga yabaga ifite akamaro gakomeye, kuko yafashaga abashakanye gusabana no kubongerera ibyishimo mu gihe cyo gutera akabariro hagati yabo.

Inzoga hindura

Inzoga y’ihenero ikunzwe kwitirannya n'abantu batandukanye, bazi ko iyi nzoga ari urwagwa gusa kandi ataribyo. Ibinyobwa byose by’Abanyarwanda byitwaga inzoga, gusa byatandukaniraga mu buremere, bakavuga ngo iyi nzoga ni iy’abana, iyi ni iy’abantu bakuru, ni iy’abagore, ni iy’abagabo, ariko byose byitwaga inzoga.

Iyo abantu bavuga ngo n'agacuma k'ihenero byaterwaga nibyo benze, habagamo inzoga y'urwagwa,habagamo inturire, amarwa cyangwa inkangaza.[1]

Amashakiro hindura