Inzira y'ubwiru ya Kivu

1.Inzira y'ubwiru ya Kivu ni inzira y'Ubwiru yakorwaga iyo mu gihugu habaga haguye imvura y’amahindu. Hicwaga umwe mu bavubyi bikozwe n’abiru akaba igitambo cyo kuba iyo mvura itakumiriwe kandi abavubyi babifitiye ubushobozi.[1] [2]

2. Inzira ya Kivu: Iyi nzira yakorwaga iyo mu gihugu habaga haguye imvura y’amahindu. Hicwaga umwe mu bavubyi bikozwe n’abiru akaba igitambo cyo kuba iyo mvura itakumiriwe kandi abavubyi babifitiye ubushobozi.


Iyó Kivú yateeyé Ib ar íimvúra y'ikívu Ikarumby imyáka Ikarumby amasaká5 N úburó n íbishyímbo  Abaragúza b áabíiru bakajya kuraguriza Nkíma na Cyábakánga na Bútare Uwatéey ibyo murí bó Imáana yeerá bakajya kwúubak urugó10 Kurí Nyirábwanacyambwe  Bagatumiz imfíizi n íngumba Bagatumiz inzogá y ínturíre n íiy úubúuki Bagatumiz abarembo bakaaza Bagatumiz umutwákazi w ímpenébeere15 Cyángwá w ígicámbyáro Mu bó kw iishyamba b Abahéra Badatuur ibwami N íhené y ágakara Bigahagarara ku kaarubanda 20 Bakaazan inzogá mu banyánzogá N íimbúto y úburó n íngororero Arí kwaa Cyírim arí kwaa Mútara Aherewe bakaaz aho Záa nká na yáa mfíizi25 N íngumba na záa nzogá Bigahagarar aho mu rugó  Waá mutwákazi na báa barembo na yáa hené Bigahagarar inyuma y íirémbo Nuuk umutsoob agafat ingororero30 Umwam agashyir imbúto mu zíiko Imbúto y úburó n ínzogá Ati seka kaanaka Ati tsindir igihúgu Tsínda Kivú35 Tsind ikirumbo  Dór imfíizi ya káanaaká Dor inzogá y úubúuki n ínturíre byé Ngaabáriy abarembo n ímpenébeere N íhené y ágakara40 Bijyé gutsind ikirumbo  Umutsoob akabíhagurukana Yager' i Nyámweru Agasanga baashaatse Rukara Rwó mu Biraayi 45 Umukón agaháguruka n úmugeni N úmutsoobe na byáa bindí Nó kurí Nyirábwanacyambwe Murí rwáa rugó  Bakayobora50 Uterekeerwa bakumusenga Bati seka kaanaka Dor imfíiz Umwam aguhaye n íngumba Dor inzogá y úubúuki n íiy ínturíre Ngo tsind ikirumbo mu gihúgu55 Tsinda Kivú  Bakiirirw aho bukíira Umukón akarongora Ingoma zikahávugira  Mu gitóndo bakaazana60 Yáa mfíizi na yáa ngumba Bakaazana Rukara rwó mu Biraayi Bakayiha byáa birumbaguzwa Wáa mutwákazi Na yáa hené n abarembo 65 Haabá bírimó Ryángombe Ryó kwaa Batanga Yaabá yáreerew ikab ir áaho Yaab ítéérewe hakab ibyo bisa  Umusing akabíhagurukana70 Na báa barembo n úmutwákazi Yáa mfíizi n íngumba bikabaagirw aho Bakahábyinira bakabyúkurutsa Ingoma zikahávugira Yáa mfíizi yó mu Biraayi75 Ikajya báyuuhirira mu mivure Ngw itagir ínyóota Bakayáahirira muu ntoki Baba bánga kw íkorá haasí Amasé bágenda báyakukira ku gateebo80 Baagerá mu Gishamba bakayíica báyicuritse Na wáa mutwákazi na yáa hené Na záa nsíro z ábarembo  Iy ímpará ziharí Bagenda bábandwa85 Iy ímpará zidahari Abarembo bagenda bávug amagambo yáa bo Ngo bene Birangaara barangaaz amahahá Amahung agakéndeera N íinyoheeramakungu90 I Burundi baraara bácuramye I Ndorwá baraara bácuramye I Bunyabungo baraara bácuramye  Bakagaruka nó kurí Nyirábwanacyambwe Bakahasang icyuhagiro cyáabo95 Bakagih Umuroh urí ku gihe Bakabívanga  Bagakoranya rubanda rudenséej aho Bakabuuhagirira ku kaarubanda Abatware bakacyenda100 N úúhingiishiriz ibwaami Bakajya kwuuhagir ibigega n ímirimá  Nuuko Kiv ígatsíndwa Imyák ikéera.

Amashakiro

hindura
  1. https://ar.umuseke.rw/menya-inzira-zubwiru-mu-bwami-bwu-rwanda.hmtl
  2. https://panorama.rw/sobanukirwa-inzira-18-zubwiru-uko-zakorwaga-nakamaro-kazo/