Inzaratsi z'abagabo
Umugabo
hinduraAKABARU K’UBWATO. Umugabo areba akabaru k’ubwato ngo kitwa “umusumba’ akakabaza akakanyegeza mu isunzu mbere, ati: Uyu ni umusumba, mporana umusumba kuli databuja, no kuli bagenzi banjye; mpora ndi uw’imbere, sinsumbwa. Uwo akagira ubutoni bukomeye kuli bose.[1]
GATUMURA. Imera (pousse) nk’kiyege; bayambara mu museke cyangwa mu mugano, kugira ngo umwanzi atumuke agende.
IBANGUZA. Ni agati kaba mu gishanga, umugabo aragaca, akaba yacanye umuliro wajya kwaka, akawuzimya, agira ngo: Nikije umwanzi wanjye, atekereza kumburanya cyangwa kundenganya akika. Akaba aho adatinya umwanzi.
IGISHWI. Iyo umugabo agiye kuburana, areba akantu k’igishwi yambara, ali akababa cyangwa igufa akambara, akanywa n’isubyo, ngo akaburanira gutsinda.
IHENE. Igufa ly’ihene y’umukara gusa, ulyambaye ntamenyekana mu bandi (abanzi).
IKIMASA. Amagufa y’ibumoso bw’ikimasa, umugabo arayambara, maze abanzi bakamuhora ibumoso, ntibamugere ibulyo ngo bagire icyo bamutwara.
IMBERANYUMA. Umugabo aracyambara, ngo agaheza inyuma abanzi be, agahora ali imbere, agakundwa na bose.
IMPOSHA. Umugabo areba uduti twitwa “imposha” akadushyira mu kabya agapfuka, ngo zihosha amacumu ya rubanda rumwanga.
INDASHIKWA. Umugabo arayambara, abamuhigira kumuhora bakamubura.
INGASIRE. Umugabo iyo ajya guhaguruka ajya kure, bareba ingasire (yitwa ikinani) n’umwuko (witwa cyokora); bakabimukoza ku gahanga no mu gituza, bati: lyi ni kinanira, unanira abanzi, unanira abarozi, uwo utananira ni inshuti. Bakongera bati: Turakwokoye. Bakabishyira mu irebe ly’umulyango, akabikandagira agenda. Ubwo akagenda amahoro, akazagaruka andi. Ku munsi wo gutaha akaba yaralitse umupfumu wo kumusanganira akamwuhagira kuko atagera mu rugo rwe umupfumu adahali, iyo yabuze, aracumbika akamutegereza.
INCYAMURO. Umugabo ayimanika mu ruhamo rw’umulyango bakayimanika bayubitse, ngo icyamura amagambo y’abamuburanya ikubika amagambo y’abamwanga bose.
INKURAKURA. Uwambaye igufa lyayo akundwa n’abantu bose.
IREKE n’IKINETENETE. Umugabo abihamuramo impigi akambara, kugira ngo abanzi bamureke.
NKULIMWONGA. Umugabo ayihamuramo impigi akayambara ati: Bakwita nkulimwonga, jye nkwita gisayura, nsaya kuli data-buja no ku nshuti ukansayura, singira ikinshobora. Umugabo agahora akunzwe na bose.