Inzara ya Rumanurimbaba

Mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi, u Rwanda rwatewe n’izindi nzara zikomeye. Izo ni nka Rumanura cyangwa se Rumanurimbaba yo mu ntambara ya mbere y’isi yose. Iyo nzara yabaye hagati y’i 1916 n’i 1918. Yatewe n’intambara, ihunga ry’abantu, ubusahuzi bw’ibiribwa ndetse n’inzige zangije imyaka. Iyo nzara yatwaye abantu benshi: abapadiri bo kuri misiyoni ya Nyundo batangaje ko ku Nyundo honyine hapfiriye abantu barenga 25000.[1]<ref>

  1. https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/amateka-y-inzara-zabayeho-mu