Inyunganirangingo n'Insimburangingo

Mu Rwanda hari ibigo bigiye bitandukanye birenga 16 bikora inyunganirangingo n'insimburangingo zigenerwa abafite ubumuga, harimo ibigo 9 bikorana na Leta.[1]

Ibigo bihari mu Rwanda

hindura
  • Gahini Rehabilitation Center ni ikigo cyubatswe n'umuryango Christian Blind Mission (CBM), ku bufatanye n'itorero ry'Abangirikani, Diyoseze ya Gahini, cyubakwa hafi y'ibitaro bya Gahini. Iki kigo gifite ubushobozi bwo gukora insimburangingo n'inyungurangingo zingana n'ubwoko 320. Inyunganirangingo ihendutse ishobora kugura amafaranga ibihumbi bine y'u Rwanda(4000 Frw), naho insimburangingo ihenze ishobora kugura miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda(7,000,000 Frw).[2]
  • Ubumwe Community Center ni ikigo cyita kubafite ubumuga bukomatanyije mukarere ka Rubavu, gifasha abafite abafite ubumuga kubona insimburangingo mugihe bazikeneye. insimburangingo zikorwa n'Ubumwe Community Center, zigura amafaranga ibihumbi bitanu y'u Rwanda (5000 Frw).[1]

Indanganturo

hindura
  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rubavu-hafunguwe-inyubako-ikorerwamo-insimburangingo
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/mu-rwanda-huzuye-ikigo-gikora-inyunganirangingo-n-insimburangingo