Inyoni ya Kiwi
Kiwi ni inyoni abantu benshi bazi kuko bayibona ku mufuniko w’ umuti w’ umukara usigwa ku nkweto (siraje). Iyi nyoni ikunda kuboneka mu gihugu cya Nouvelle Zelande ku mugabane wa Oseyaniya.[1]
imiterere
hinduraNi ubwoko bw’ inyoni idakunze kuboneka ahantu henshi ku Isi. Iyi nyoni yakoreshejwe mu kirago cy’ igihugu cya Novelle Zelande mu kinyejana cya 19, ni inyamabere ikaba n’ imyamahoro.
Ubu bwitonzi bw’ iyi nyoni no kuba idakunda imirwano bituma inyamaswa z’ indyanyama ziyisagarira cyane zikayikoramo amafunguro.
Kiwi 27 zipfa buri cyumweru zishwe n’ inyamaswa z’ indyanyama. Izi nyoni ziri mu nyamaswa zigeraniwe cyane ku Isi kuko ubusanzwe zikunda kuba mu mashyamba none amashyaka abaka agenda akendera kubera ibikorwa bya muntu.[1]
Ibindi
hinduraIkindi inyoni zigira amababa maremare ayifasha kuguruka, mu gihe Kiwi ifite amababa ajya kumbera nk’ ubwoya.
Kiwi kimwe n’ izindi nyamaswa z’ inyamaberere mu imbere mu magufa yazo habamo ibindi bintu biremera bityo bigatuma Kiwi igira ibiro byinshi kuburyo itabasha kwiterura.[1]