Inyoni ya Barge rousse
Inyoni ya Barge rousse ishobora kwiha umwanya wo kuruhuka ariko bitayisabye kugwa mu giti cyangwa ku butaka. Ibi ngo ikaba ibikora iruhura igice kimwe cy’ubwonko bwayo kikamera nk’igisinziriye mu gihe ikindi gice kiyifasha gukomeza gukubita amababa iguruka.[1]
Ubushakashatsi
hinduraInyoni ikiri nto yo mu bwoko bwa “Barge rousse” yaciye agahigo ko kuguruka ibirometero 13 560 aho yakoze urwo rugendo ikarusoza idahagaze ngo igire icyo kurya cyangwa icyo kunywa ifata.
Iyi nyoni ifite imyaka ibiri yabashije kumara iminsi 11 n’amajoro 11 hiyongereyeho isaha imwe, iguruka ku buryo byayibashishije guhagurukira muri Alasika ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikagwa ku Kirwa cya Tasmanie kiri mu Majyepfo ya Australie.[1]