Inyenyeri
Intangiriro
hinduraInyenyeri, ni ikintu kizunguruka mu kirere, gifite icyerekezo kiganamo, kigaragara ahanini nku muzenguruko cyangwa nkuruziga, kandi gifite imiterere yayo nkikintu gikomeye cyane.[1]
Amabara yi nyenyeri
hinduraInyenyeri ntizihuje ubwiza, cyangwa urumuri rwazo kuko ruratandukanye, hagaragara zimwe ari umweru izindi zikaba ibara ry'ubururu, ibara ry'umuhondo cyangwa ibara ry'umutuku.[2]
URUMURI
hinduraUrumuri ni urukurikirane rw’udushashi duto cyane, twagereranywa nanone n’utumanyu dutanga ingufu z'urumuri.[3]
UKO AMABARA ATANDUKANA
hinduraInyenyeri zigira ubushyuhe bwinshi, zohereza udushashi tw’urumuri dutanga ingufu nyinshi, utwo dushashi tukaba ari tugufi, ari byo bituma tugira ibara ry’ubururu. Inyenyeri zigira ubushyuhe buke, zo zikwirakwiza udushashi tw’urumuri dufite imbaraga nke, iyo ikaba ari yo mpamvu zigira ibara ry’umutuku. Izuba, ari yo nyenyeri isi yacu izenguruka, ryo riri hagati kuko ryohereza udushashi twinshi tw’urumuri dufite ibara ry’icyatsi kivanze n’umuhondo.[4]