Intizo y'ubutaka mu Rwanda
Ubutaka
hinduraMinisiteri ishinzwe ubutaka itegura intizo y’ubutaka cyangwa amasezerano yo gukodesha ubutaka bwa Leta. Intizo y’ubutaka cyangwa amasezerano yo gukodesha ubutaka bwa Leta ku mpamvu z’ishoramari rirambye bitegurwa hashingiwe ku miterere y’umushinga w’ishoramari. Intizo y’ubutaka ku mpamvu z’imibereho myiza y’abaturage itegurwa hashingiwe ku mushinga wo gutiza ubutaka bwa Leta mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage.[1]
Intizo y'ubutaka
hinduraIntizo y’ubutaka cyangwa amasezerano yo gukodesha ubutaka bwa Leta mu rwego rw’ishoramari rirambye bishyirwaho umukono na :
1° Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano;
2° umushoramari. Intizo y’ubutaka mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage ishyirwaho umukono na :
1° Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano;
2° na Minisitiri ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano.