Insubira z’inkwano

inkwano
Inka
Inka
 
Inkwano y'inka

Insubira z’inkwano n’ukurongoranya, iyo wa muhungu amaze gushyingirwa, abana n’umugore we, Imana yabababalira bakabyara­na, n’inka yakowe nayo ikabyara, iyo nka iyo ibyaye kabili, ikabyara n’imbyaro ya gatatu, iyo nyana se w’umukobwa ayirongoranya umukwe we. Se w’umuhungu iyo amaze kubona ko iyo mbyaro ya gatatu ihage­ ze ajya inama n’umuhungu we n’umukazana we, bagashaka inzoga: Amarwa n’urwagwa, bakazikorera abantu. Se w’umuhungu we n’umukazana we bakabashorera, bakajyana kwa Se w’umukobwa.[1]

Bamara kwakirwa, bateretse inzoga, bagasubira mu misango y’ubu­ kwe; uko basabanye, amahoro bagize muli uwo mubano, n’ibyago bagizemo. Hanyuma Se w’umuhungu agatangira avuga ati: «Nje kwaka indongoranyo»

Abayisabwa baba ali abantu bashyira mu gaciro bati: «Indongoranyo turayiguhaye».

Kuva kera bayitanganaga n’ikimasa n’igisabo n’injishi yacyo.

Naho iyo ali abantu b’abanyamahane bavugaga ko indongoranyo itaraboneka, kandi inka ibyaye gatatu.

 
Intama

Ubibwiwe atakwemera ku­ bilindira akajya kumurega mu bategetsi, mu muryango n’uko akayimuhera mu bategetsi.

  • Iyo itanzwe :

Iyo indongoranyo itanzwe, na ya nka yakwowe igakomeza kworo­ roka, kandi abayaka n’abayakwa bakaramba, umukobwa asubira iwabo kwaka inka ya Gashyimbo, byatinda akazasubirayo kwaka iy’iteto. Niko byagendaga kera mu migilire y’ab $hyingira n’abashyingirwa.

  • Iyo itatanzwe :

Iyo indongoranyo itatanzwe, haba urubanza rw’uwakoye, n’uko akayihabwa n’amategeko, kandi ni ngombwa kuyibona. Kereka iyo izo yakoye zalimbutse, ntihabe hakili n’imwe, iyo ntayo arekeraho.

Amashakiro

hindura
  1. https://rw.amateka.net/inkwano-gusaba-umugeni/