Inkuri mu muco
Inkuri
hinduraUmugore utwite mu muco nyarwanda yanywaga imiti isanzwe, akanywa ibyo bita Inkuri, Inkuri ibamo imiti yose, ari iy’ibinyoro, ari iya mburugu ari iy’izindi ndwara, ikarera inda igakura neza, ikazavuka neza.[1]
Uko ikora
hinduraInkuri bayikoresha ibumba bakura mu gishanga cyangwa ku iliba lyashotsweho n’inka zilimo imfizi. Ibumba bamara kuligeza aho, bakazana idoma n’akanyamapfundo n’igicumucumu, n’icyumwa, n’umuzigagore na kijanja, n’umusekerasuka, n’umubilizi, n’umuhoko, n’inyabarasanya, n’igihondohondo, umwumba w’urubingo n’igihima (cyo kuvura uruhima), n’umunyu w’intama (witwa umumaramahano ), n’ikibabi cy’uruyuzi rw’urwungwane. Ibiti byose bakabitotora utubabi, bagashyira mu isekuru bagasekura neza, bakanoza. Iyo amababi yose amaze kunoga neza, bazana lya bumba, bakalishyira mu isekuru, bagasekura hamwe na bya bindi byose, aliko ibumba akaba ali lyo lyiganza cyane. Babona bimaze kunoga neza, bakabikura mu isekuru, bakanika bikuma; byamara kwuma neza, bakabihereza umugore.
Umugore unywa inkuli ahengera agasusuruko gakwiliye imisozi, akenda inkuli maze agashyiraho utuzi, akenda n’ingasire cyangwa umwuko akabikubaho; utuvungukira (ifu) akadutega uruho, nuko amazi yamara gukora, nyira-mama wanjye akanywa, akazarorera agiye kubyara.
Iyo badashatse gushyiramo ibyo byose, bareba idoma n’akanyamapfundo, akaba ali byo bavanga n’ibumba, bagasekurana bakanywa. Aliko lero umwana yamara kuvuka, ako kanya bakamushakira umuhoko n’umwishywa, bakavuguta, bakamushyiliramo utuzi dukeya, bakamuha akanywa, ngo atazarwara ibinyoro.[1]
Umugore wabyaye ibitsina byombi, ntiyongera kunywa inkufi.