Inkori
Inkori ni ibinyamisogwe by’ingenzi biboneka mu bice bya za Toropike bivamo izuba n’imvura biringaniye, bihingwa muri Aziya, Afurika, Uburayi bw’amajyepfo ndetse no muri Amerika yo hagati n’amajyepfo. Inkori zifitemo kuva kuri 23 kugeza kuri 35% bya poroteyine n’ibinure ku gipimo kiri hejuru (guhera kuri 1 kugeza kuri 1,6%), ivu kuva kuri (3,4 kugeza kuri 4,6%); na fiburecyangwa ibikatsi (19,5). Garama 100 z’ifu y’ inkori zikwije ibipimo bikenewe ku munsi by’imyunyu za Feri, Zenke, Kalisiyumu, Potasiyumu, Manyeziyumu, Manganezi n’Umuringa. (Fontenele et al., 2012). Inkori ni igihingwa cyihanganira ubushyuhe n’ikirere gishyuha, zigakunda uturere twumagaye twa za Toropike mu gihe ibindi bihingwa biribwa by’ibinyamisogwe bidatanga umusaruro mwiza ahantu nk’aho. Inkori kandi zifitemo ubushobozi bwo gukurura Azote yo mu kirere zikoresheje uduheri tuba ku mizi yazo kandi zikura neza mu butaka bwagundutse bufite hejuru ya 85% by’urusenyi no munsi ya 0,2% by’ibinyabutabire n’igipimo kiri hasi cya fosifore. Inkori zihanganira ahantu hari igicucu bityo zishobora kuvangwa n’ibihinga bimwe na bimwe nk’ ibigori, ingano, uburo, amasaka, ibisheke n’ipamba. Ibyo bituma inkori ziba mu bihingwa byubahiriza uburyo bwa gakondo bwo kuvanga ibihingwa cyane cyane mu buhinzi ngandurarugo bukorwa mu mikenke yumagaye yo muri Afurika yo munsi y’ ubutayu bwa Sahara.[1][2][3][4]
Inkori zihingirwa cyane cyane umusaruro w’intete n’ ubwo umushogoro wazo ndetse n’imiteja na byo bishobora kuribwa, bityo inkori zishobora kuribwa mbere y’uko zisarurwa zimaze kuma. Ibishogoshogo by’inkori bikoreshwa nk’ubwatsi bw’amatungo cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.[1][4][5][6]
AMOKO Y’INKORI
hinduraHariho amoko menshi y’inkori ahingwa mu mpande zose z’isi harimo izigira amaso y’umukara cyangwa, ubwoko bwa Heiloom (Soma Heyilumu) n’ubwoko bw’ibyimanyi. Mu karere tugira ubwoko buke bw’inkori z’imvange buboneka mu giturage mubice byicyaro.[1][4][5][6]
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://www.rwandamagazine.com/ubuzima/article/bimwe-mu-biribwa-byafasha-umubyeyi-wonsa-kubona-amashereka-ahagije
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.accessagriculture.org/fr/node/21620
- ↑ 4.0 4.1 4.2 https://rwandamagazine.com/ubuzima/article/bimwe-mu-bimenyetso-ushobora-kubona-ukaba-watekereza-ko-ari-kanseri-ya-prostate
- ↑ 5.0 5.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ 6.0 6.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/u-rwanda-rurigisha-amahanga-ku-mihingire-y-ibinyamisogwe