Inkomoko y'izina ry'ikiyaga cya Kivu

Kivu ni ijambo rikomoka kuri KEFI[1] iryo jambo mu Misiri risobanuye “ibere” cyangwa “isoko y’amayobera” nk’uko n’ubusanzwe ibere ari isoko itagaragara y’amashereka. Ibi bikaba byerekeza ku kuntu mu buryo bumeze nk’amayobera, ikiyaga cya Kivu bibwiraga ko ari cyo soko ry’ikiyaga cya Tanganyika bibeshyaga ko ari yo mazi ari mu majyepfo cyane akoze isoko ya Nile biturutse kuri Rusizi isohoka mu Kivu.[2] Abashakashatsi bo muri Misiri ya kera bagomba kuba bari baratangajwe no kumenya ko isoko ya Nile ari Kivu binyuze mu mugezi wa Rusizi usohoka mu Kivu[3] werekeza mu majyepfo ukiroha muri Tanganyika aho kwerekeza mu majyaruguru nk’indi migezi yose ijya muri Nile.[4]

Reba aha hindura

  1. http://197.243.22.137/karongi/index.php?id=38&tx_news_pi1%5Bnews%5D=76&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=c1ca6a989ff2e37d2ac836b69f2adf5b
  2. Ikiyaga cya Kivu
  3. https://igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/inkomoko-ya-nzoga-umusozi-uteretse-nk-umutemeri-ku-nkombe-z-ikiyaga-cya-kivu
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-08. Retrieved 2023-02-14.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)