Inkoko Zitera Amagi
Ubworozi bw'inkoko zitera amagi nibyo tugiye kurebera hamwe muburyo burambuye.
Ubworozi bw’Inkoko zitera amagi
hinduraAho ziba
hinduraInkoko zigomba kuba ahantu zisanzuye kandi hari urumuri n’umwuka bihagije.
• Dore umwanya bateganya uko ugomba kuba ungana :
• 1m² ku mishwi 20 (umunsi umwe kugeza ku minsi 30);
• 1m² ku bigwana 10 (ukwezi kugeza ku mezi 5);
• 1m² ku nkokokazi5 zitera ;
• inkoko zigomba kugira urugo rwo gutemberamo ku zuba. Urwo rugo rugomba kuba ruzitiye kugira ngo zitajya hanze yarwo.
Kororoka
hinduraInkokokazi itangira gutera imaze amezi 5,5 ivutse ;
• Irarira iminsi 21 ;
• Inkokokazi ishobora gutera idafite isake, ariko igatera amahuri ;
• Isake imwe irahagije ku nkokokazi 10 kugira ngo zitere amagi atari amahuri;
Inkokokazi imaze umwaka itera igomba kuvanwa mu bworozi.
Igaburo
hindura- Kugira ngo inkoko zikure neza kandi zitange amagi menshi, zigomba kugaburirwa neza;
inkokokazi
- Icyumweru cya 1 ivutse: gr 15
- Icyumweru cya 8: gr 50
- Icyumweru cya 20: gr 100
- Icyumweru cya 22: gr 120
- Inkoko itera: gr 130
Umusaruro
hindura• Inkoko yo mu bwoko bwa RIR (Rhode Island Red) ishobora gutera ku mwaka amagi 220 iyo yafashwe neza. Ni ukuvuga umusaruro w’amagi wa 60% ;
• Inkoko yo mu bwoko Derco, iyo ifashwe neza ishobora gutera amagi 250 ku mwaka. Ni ukuvuga umusaruro wa 69% ku mwaka ;
• Hari ubundi bwoko bushobora gutera amagi 300 ku mwaka, aha twavuga nka Warren ;
• Inkoko isanzwe ya kinyarwanda ishobora gutera amagi 60 kugeza kuri 90 ku mwaka. Mu bwoko bwa kinyarwanda, hagenda habamo zimwe ziba nziza kuruta izindi.
NB: Izi ngero zishobora guhinduka cyane bitewe n’akarere inkoko zirimo ndetse n’ubwoko bw’inkoko IBIRYO BIKENEWE KU NKOKO Z’INYAMA.
Ibyiciro by’inkoko zitera amajyi
hindura- Imishwi y’inko z’amagi
igomba gushyirwa ahantu hashyushye (ushobora gukoresha imbabura, cyangwa se amashanyarazi). Ubushyuhe bukenewe ku nkoko z’inyama ni nabwo bukenewe ku nkoko z’amagi.
- Ibigwana by’inkoko z’amagi
Ni ukuva ku cyumweru cya cyenda kugeza ku cyumweru cya 20. Ni muri kiriya gihe inkoko zigomba gukurikiranwa, hagakorwa inking zose zabugenewe, isuku ikitabwaho ibiryo n’amazi nabyo bikaba bihagije.
Inkoko zitangiye gutera amagi.
hindura• Kuva ku cyumweru cya 20 kugeza inkoko zishaje (hafi ku byumweru 80),
• Mbere y’ibyumweru 2 ngo inkoko zitangire gutera, umworozi agomba gushyiramo udusanduka inkoko zizatereramo kugirango zizatangire gutera zaratumenyereye.
• Iyo inkoko zatangiye gutera amagi , umworozi agomba kunyura mu nzu y’inkoko nibura incuro enye; mu gitondo mu masaa tatu; saa tanu; saa munani, no ku mugoroba mu ma saa kumi n’imwe, kugirango akuremo amagi inkoko zimaze gutera.
• Gukuramo amagi inshuro nyinshi bituma zitayamena.
Icyitonderwa: Iyi nyandiko tuyikesha Igitabo Agenda y'Umuhinzi cya 2018 cyateguwe na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.[2][3]
Reba
hindura- ↑ Ubworozi bw’inkoko
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-19. Retrieved 2022-05-19.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-19. Retrieved 2022-05-19.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)