Inkangu
Inkangu yaturutse ku ku musozi waridutse yagwiriye abana babiri Ibi biza bikaba byarabereye mu Mudugudu wa Huye, Akagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu.kandi nanone Mu murenge wa Kibimbi mu karere ka Nyamasheke inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye yishe abantu batandatu barimo abana batanu.[1]
Ibyo Wamenya ku Inkangu
hinduraMu turere twa Rubavu na Rutsiro mu mirenge yegereye ishyamba rya Gishwati n’umugezi wa Sebeya mu gihe cy’imvura hakunze kugaragara inkangu zituruka mu misozi itenguka igahitana abantu.[2]Abikorera bo mu Karere ka Rutsiro biyemeje gutanga umusanzu mu isanwa ry’ibiraro 57 byasenyutse bigatuma ubuhahirane buhagarara mu mirenge 13 igize aka karere ko mu Ntara y’Iburengerazuba.[3]Rutsiro ni akarere k’imisozi miremire kagusha imvura nyinshi. Iyi miterere yiyongeraho kuba gafite ubutaka bwinshi bw’igishonyi, bigatuma imvura ihaguye iteza inkangu n’imyuzure bigasenya ibikorwaremezo birimo n’ibiraro.Umucuruzi ukuye ibicuruzwa i Kigali ashaka kubigeza mu murenge wa Manihira bimugora kubera amateme atatu yangiritse.[4]Kubera ko ari ibiraro by’ibiti bitameze neza toni zirenze 5 ntizemerewe kunyuraho. Barahagera bakabanza bakagabanya bangera hakurya bakongera bagapakira. Hari FUSO iherutse kugwamo ipakiye ifumbire urumva ko uwo mucuruzi yahahombeye.
Amashakiro
hindura- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-inkangu-yishe-abantu-batanu
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-inkangu-yahitanye-abana-babiri-hakomeje-gushakishwa-abandi
- ↑ https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ibiraro-birenga-50-byarasenyutse-bihagaritse-ubuhahirane
- ↑ https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ibiraro-birenga-50-byarasenyutse-bihagaritse-ubuhahirane