Abitabiriye Inama yiga ku gukwirakwiza Ingufu zirimo iz’amashanyarazi zidahumanya Ikirere bakusanyije miliyoni $347 [ni ukuvuga asaga miliyari 354 Frw] yo gushora mu mishinga izafasha mu kugeza izi ngufu kuri bose.

ingufu
ikirango cya organisation ya SE for all

Inama ya SEforAll Forum [Sustainable Energy for All] yabaye hagati ya tariki 17-19 Gicurasi 2022, yahurije hamwe abarenga 1000 bari bateraniye mu Mujyi wa Kigali mu gihe hari n’abandi basaga 1000 bayikurikiye mu buryo bw’Iyakure.

Abitabiriye

hindura

Abayitabiriye barimo Perezida Paul Kagame, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, abayobozi muri za Guverinoma z’ibihugu byo hirya no hino ku Isi, Ibigo by’iterambere, abikorera mu rwego rwo gukwirakwiza ingufu, urubyiruko ndetse n’abahagarariye za Sosiyete Sivile.

 
Imbaraga zizuba zibyara amashanyarazi

Perezida Kagame yavuze ko kubera ko gukwirakwiza ingufu bigomba kujyana n’ingamba zo kurinda iyangirika ry’ikirere, ibihugu bikize bigomba gutanga inkunga muri urwo rugamba kuko ari byo byohereza imyuka myinshi ihumanya ikirere.

Ati “Muri uko kwinjiza iby’ingufu zirambye muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, dushobora kwihutisha ibijyanye no kwimukira ku gukoresha ingufu zisubira zitangiza ibidukikije ariko ibyo bigakorwa neza nta busumbane.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe ibikorwa by’inganda zikora amashanyarazi bikomeje kwanduza ikirere no kwangiza ibidukikije mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Afurika idakwiye kwikorera umutwaro yonyine kuko n’imyuka ihumanya ikirere usanga ahanini yoherezwa n’ibihugu bikize.

Ati “Afurika ntiyakwikorera uwo mutwaro yonyine kubera ko imyuka yohereza mu kirere atari yo yatumye habaho imihindagurikire y’ibihe. Ariko nanone uko byamera kose Afurika iri mu bagomba gushaka igisubizo.”

Ibyavuyemo

hindura

Ubwo hasozwaga iyi nama ku wa 19 Gicurasi, abayitabiriye batanze inkunga uko bifite ndetse bose hamwe bakusanyije abarirwa muri miliyoni $347 azafasha mu gutera inkunga imishinga itandukanye yo gukwirakwiza ingufu mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Muri aya mafaranga harimo miliyoni $242 yatanzwe n’Umuryango Nterankunga Bloomberg Philanthropies ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amafaranga watanze azafasha mu kugeza ingufu zirimo amashayarazi ariko zitangiza ibidukikije mu bihugu 10 bya Afurika birimo Mozambique, Kenya na Nigeria.

Andi miliyoni $50 yatanzwe n’Ikigo Global Energy Alliance for People and Planet [GEAPP] mu gihe andi miliyoni $5.8 yatanzwe n’Umuryango IKEA Foundation naho Ikigo cy’Abongereza cya Energy Catalyst cyo cyatanze miliyoni 40 z’Amayero.

Nibura abagera kuri miliyoni 800 ku Isi ntibagerwaho n’amashanyarazi, benshi ni abo muri Afurika. Abagera kuri miliyari 2,5 biganje muri Afurika na Aziya ntibagerwaho n’ingufu zifashishwa mu guteka ariko zitangiza ibidukikije.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko hakenewe ingamba zihariye kugira ngo Isi izabashe kugera ku ntego z’Icyerekezo 2030, ziteganya ko abaturage bose b’Isi [100%] bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/i-kigali-hakusanyirijwe-miliyari-354-frw-zo-gukwirakwiza-ingufu-zidahumanya