Inge Zaamwani-Kamwi

Inge Zaamwani-Kamwi (yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1958 i Grootfontein, mu karere ka Otjozondjupa ) ni rwiyemezamirimo ukomoka mu gihugu cya Namibiya akaba ari n'umujyanama wa perezida. [1]

Yahoze ari umuyobozi mukuru w'umushinga Namdeb, ukaba wari umushinga uhuriweho w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro hagati ya guverinoma ya Namibia na sosiyete yitwa De Beers, kuva yahabwa izo nshingano mu mwaka wa 1999. Mbere yizo nshingano muri uwo mushinga wa Namdeb, Zaamwani yari umuyobozi muri Minisiteri y’amabuye y’agaciro n’ingufu yo muri Namibiya kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa1998. [2] Icyakora, yahagaritse izo nshingano muri Mata 2015. [3]

Uburezi hindura

Zaamwani yize mu kigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe Namibia (UNIN) giherereye muri Zambiya kuva mu mwaka wa 1977 kug1za mu mwaka wa 981, ubwo yarangizaga impamyabumenyi mu masomo y’iterambere . Yabonye kandi amahugurwa y’abayobozi yahawe na INSEAD, muBufaransa, muri kaminuza ya Cape Town hamwe na Ishuri ry’Ubucuruzi rya Harvard (ku bufatanye na kaminuza ya Witwatersrand). Zaamwani ni umunyamategeko wiguye mu mategeko y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, amaze kubona Impamyabumenyi y'amategeko y'Icyubahiro muri kaminuza ya Thames Valley iherereye i Londres, ndetse n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu mategeko (LLM) yakuye muri kaminuza ya Dundee, mu gihugu cya Scotland. 

Umwuga hindura

Zaamwani yatangiye umwuga we mu mwaka wa 1984 nk'umuyobozi ushinzwe umushinga w'inama y'abagore ya SWAPO i Lusaka, muri Zambiya . Afite ashishikajwe na Air Namibia hamwe na Banki nkuru yigihugu ya Namibia.

Zaamwani-Kamwi ubu akora nk'umuyobozi mukuru wa Namdeb muri sosiyete ya De Beers Anonyme.

Kugeza muri Kamena 2008, yari afite inshingano zo kuba Perezida w'Urugaga rw'Ubucuruzi n'inganda rwo mu gihugu cya Namibiya . Yabaye Umuyobozi wigenga utari umuyobozi nshingwabikorwa mur muryango witwa FNB Namibia Holdings Limited guhera muri Mutarama 2000. Yari afite inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe umutungo muri (Namibia) (Proprietary) Ltd. Zaamwani-Kamwi yabaye Umuyobozi wa Extract Resources Ltd kuva ku ya 3 Mata 2009. Akora nk'umuyobozi wa Banki nkuru yigihugu ya Namibiya, Namdeb Property (Pty) Ltd, NamGem Diamond Manufacturing (Pty) Ltd, Diamond Board Namibia, Fishcor na Seaflower Lobster, NOSA Namibia, Zantang Investments (Pty) Ltd . na NABCOA, Ikigega cya XNET. Akora kandi nk'umwe mu bagize Inama y’amasosiyete akomeye ya Namibiya, n'ibigo hamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta. Akora kandi nk'umuyobozi w'Inama Njyanama ya UNAM, Umuryango wita ku mutungo Kamere wo muri Namibiya, Ikigo cya Namibiya gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ikoranabuhanga, Inama y'Urugaga rw'amabuye y'agaciro, Junior Achievement Namibia, Ikigo cy'imyuga n'amahugurwa, Urugaga rw'ubucuruzi n'inganda rwa Namibiya. Ni Umunyamuryango w’umuryango w'icyubahiro wa Lincolns Inn, London kandi ni umwe mu bagize ikigo gishinzwe ubuyobozi n’indangagaciro rusange z’ishuri ry’ubucuruzi rya UCT. 

Ku ya 14 Kanama 2020, Zaamwani-Kamwi yaje kwipimisha asanga yaranduye icyorezo cya COVID-19. [1]

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 "Namibia's presidential advisor tests positive for COVID-19 - Xinhua | English.news.cn". Cite error: Invalid <ref> tag; name "covid" defined multiple times with different content
  2. Inge Zaamwani Inyandikorugero:Webarchive at the Namibia Institute for Democracy
  3. "Namdeb CEO Inge Zaamwani-Kamwi to Step Down". www.idexonline.com. Retrieved 2018-07-23.