Inganda zikoresha amazi menshi bikabangamira ibidukikije

uruganda rwa Haltern ruri mazi rukoresha amazi meshi69

Inganda zikora ibinyobwa nizo zitungwa agatoki cyanecyane

hindura

Nyuma yo kubona ko inganda zikora ibinyobwa muri Afurika zikoresha amazi menshi, ba nyiri izo nganda bararakangurirwa gukoresha amazi make mu binyobwa bakora kuko biri muri gahunda yo kurengera umutungo kamere w’Amazi n’ibidukikije muri rusange.

Ibi byasabwe kuri uyu wa 25 Mata 2013 mu nama yaberaga i Kigali ihuje ibihugu 7 byo muri Afurika byibumbiye mu ihuriro ABIWSI rigamije gukangurira inganda nyafurika z’ibinyobwa gukoresha amazi make mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ibyo bihugu (...)

uruganda rwa PikiWiki rwo Israel uko rwanduzaga amazi

Ibi byasabwe kuri uyu wa 25 Mata 2013 mu nama yaberaga i Kigali ihuje ibihugu 7 byo muri Afurika byibumbiye mu ihuriro ABIWSI rigamije gukangurira inganda nyafurika z’ibinyobwa gukoresha amazi make mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Ibyo bihugu ni Misiri, Ethiopie, Kenya, Rwanda, Tanzanie, Ouganda na Zimbabwe

Abari mu nama basanze inganda zo muri Afurika zikoresha amazi arenze urugero ugereranyi n’igipimo kiba gisabwa gukorehswa muri litiro y’ikinyobwa gisembuye n’ikidasembuye.

Ikigereranyo fatizo cy’amazi kigomba kujya muri litiro imwe y’ikinyobwa ni Litiro enye z’amazi.

Alexis Ruzibukira, ushinzwe inganda nini ,into n’iziciriritse muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) , yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro bitewe nuko ibyavugiwemo bizafasha Inganda z’ibinyobwa muri Afurika gukoresha neza amazi igihe ashyirwa mu binyobwa.

Ngarukiye Deric, ushinzwe ibya tekiniki mu ruganda rw’ Inyange , yatanze urugero rugaragaza ko mu mwaka w’ 2010 bakoreshaga amazi angana na litiro 4,5 muri litiro imwe y’ ikinyobwa mu gihe bari barihaye. Kuri ubu uruganda rw’Inyange rukaba rukoresha litiro 4 z’amazi muri ilitiro imwe y’ ikinyobwa.

Ku ruhande rw’uruganda rukora ibinyobwa rwa BRALIRWA, Jules Kalitanyi ushinzwe gukurikirana uro ruganda avuga ko kuva mu myaka icumi bakorana n’umushinga ABIWSI bagabanije amazi bakoresha baka bageze kuri litiro enye muri litiro imwe y’ikinyobwa.

Amashakiro

hindura

https://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/inganda-z-ibinyobwa-muri-afurika