Ingamba k'umusaruro w'ishyamba

ishyamba

Ingamba

hindura
 
Ishyamba

Gushimangira ububasha bw’inzego : Isuzuma ryo mu rwego rwo gutera amashyamba rirekana inenge mu ku birebana n’ubushobozi bw’inzego z’ubuyobozi. Hakwiriye gukomezwa inzego z’ubuyobozi bukuru - Minisiteri n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amashyamba (ANFA) n’iz’ubuyobozi bwaguye – Uturere na za segiteri. Muri urwo rwego, Ishuri rikuru ry’u Rwanda ryatangiye maîtrise mu gutera ibiti n’amashyamba.[1]

Guteza imbere iterwa ry’ibiti n’amashyamba: Za tekiniki zo gutera amashyamba ziri mu bisubizo bishobora gusana vuba isura y’igihugu kuri unu gisa n’ikigiye kuba ubutayu. Mu rwego rw’ibura ry’ubutaka, harashyirwa imbaraga mu guteza imbere amoko akomeye cyane ajyana neza n’imyaka kurusha ayandi

Guhindura amashyamba y’amaterano ashaje: Isura y’igihugu cy’u Rwanda ku birebana n’amashamba cyiganjwemo inturusu, izo nturusu zikaba mu gihe kirekire zaragize uruhare mu igabanuka ry’inkwi zo gucana n’iryi ibiti bya za serivisi. Ahenshi mu hatewe ubwo bwoko bw’ibiti hashyizweho mbere y’ubwigenge, none ubu hakaba hameze nabi kubera iyangirika ry’ubutaka no gucungwa nabi. Ni ngombwa kuvugurura ayo mashyamba bayasimbuza amoko yatoranyijwe ajyanye n’uturere tuberanye na yo n’imiterere y’ubuka buberanye na yo.

Amashakiro

hindura
  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije#google_vignette