Indwara y’impyiko “Calculs rénaux” ni uburwayi buterwa n’imyanda nyinshi iba yagiye mu mubiri ivuye ku ntungamubiri zitandukanye ziva mu biribwa,mu binyobwa hamwe, kunywa amazi make no kunywa inzoga nyinshi[1]

Impyiko
Umugabo urwaye impyiko
impyiko

Ibitera iyi ndwara

hindura
  • Amafunguro afite karisiyumu ya “oxalate” nyinshi, hamwe na aside urique bitera ubu burwayi bw’impyiko kubera ko harimo imyunyu yiyegeranya igatera utubumbe mu mpyiko dutera uburwayi bwazo.[1]
  • Kunywa amazi make n’ibinyobwa bike nabyo biri mu bitera ubu burwayi kuko habura amazi ajya kugabanya imyunyu mu mubiri[1]
  • Ubu burwayi bunaterwa n’uburyo ibice bigize umubiri byaremwe nabi[1]
 
Igishushanyo cyerekana kanseri y'impyiko.

Ibimenyetso by'indwara y'impyiko

hindura
  • Uyirwaye arangwa no kubabara mu minota mike ahagana mu gice cy’umugongo[1]
  • Uyirwaye ababara mu bice by’amayunguyungu hamwe no mu myanya ndangagitsina[1]
  • kugira iseseme, akaruka hamwe no kugira umuriro[1]
  • uyirwaye hari igihe agaragaza amaraso mu nkari yihagaritse[1]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 1.6 1.7 "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)