Indwara y'Ise
Ise ni imwe mu ndwara zifata uruhu, iterwa n’agakoko ko mu bwoko bw’imiyege (fungi) kitwa Malassezia furfur.
Aka gakoko mu busanzwe kaba ku mubiri w’umuntu ku ruhu, gusa nta kibazo gatera mu mubiri ndetse kakaba kanafasha kurinda zimwe mu ndwara z’uruhu[1]
Mu gihe aka gakoko gashobora kwiyongera mu bwinshi ari nabyo biza gutera indwara y’ise. Icyo gihe nibwo ku ruhu hatangira kugaragara amabara yijimye cyangwa se yerurutse bitewe n’uko uruhu rwawe rusa. [2]Ise ikunda gufata mu gituza, ku nda, mu maha no ku bibero. Ishobora no gufata ahandi nko mu isura no kuruhu rw’umutwe.
Iyo ise ifashe mu isura yonona isura y’umuntu akaba arinayo mpamvu ihangayikisha abantu benshi bayirwaye[1]