Indwara n'ibyonnyi by'intoryi

Intoryi ni Imboga nziza ariko zigira indwara n'ibyonnyi bitandukanye .

Uburwayi bw'intoryi

Indwara z'intoryi hindura

1.ANTARAKINOZE (anthracnose) hindura

UKO IKWIRAKWIRA

Imbuto zirwaye, ibisigazwa by’ibihingwa, Umuyaga, imvura n’amazi yo kuvomerera  bikwirakwiza iyo ndwara.

UKO BAYIRWANYA

•    Gusimburanya ibihingwa mu murima

•    Kwirinda gutera ibinyamisogwe mu murima wagaragayemo ubwo burwayi mu gihe kitari munsi y’imyaka ibiri

•    Gutera imbuto z’indobanure

•    Gukoresha imiti nka bénomyl yica utwo duhumyo ku mbuto mbere yo kuzitera

•     Kutagenda mu murima harimo ubukonje cyangwa urume

 
Uburwayi bwazo

•    Gukura  ibisigazwa by’ibiti by’intoryi mu murima no gutwika ibyarwaye.

2.KIRABIRANYA(Bacterial wilt) hindura

UKO BAYIRWANYA

•    Gusimburanya ibihingwa mu murima imyaka 5 kugeza kuri 7 bigabanya iyo ndwara

•    Kugabanya ubusharire bwo mu butaka hakoreshejwe ishwagara

•    Gutera umuti nka peracetic acid cyangwa hydrogen peroxide.

•    Gukoresha imbuto yihanganira iyo indwara

•    Kurwanya amashanya (nématodes)

•    Gukoresha ibikoresho bisukuye mu gihe cyo guhinga no gusarura

3. UDUHUNDUGURU/ INDA  (Aphids) hindura

UKO BAZIRWANYA

•    Gutera ubwoko bw’intoryi bwihanganira inda

•    Kudakoresha ifumbire irimo Azote nyinshi

•    Kudahohotera udusimba turya inda nk’udusurira, amavubi

•    Gukoresha imiti nka supérmethrine, bifenthrine, pyrimicarbe, Pyréthrine  yica inda

•    Gushyiraho imitego y’inda hakoreshejwe ubujeni n’ibitambaro by’umuhondo (ibara rikurura inda)

•    Kuvomereza amazi afite ingufu atuma inda zihunguka.[1]

4. ISAZI Y’UMWERU (Whitefly) hindura

UKO BAYIRWANYA

•    Gusimburanya imyaka mu murima.

•    Kuvanaho ibihuru n’ibisigazwa by’ibihingwa bishobora gucumbikira iyo sazi.

•    Kumanika imitego y’umuhondo irimo kole yo kuzifata.

•    Gukoresha udusimba nka Macrolophus caliginosus, Encarsia na Eretmocerus n’uduhumyo nka  Beauveria and Bacillus genera n’amavubi

•    Gutera imiti nka midachloprid, Methomyl, Thiametoxam, igaterwa igihe cyo kurabya kw’intoryi.

5. INGONOKERA (Fruit worm) hindura

UKO BAZIRWANYA

•    Guterera igihe

•    Gutema ibyatsi byimeza bishobora kuba indiri y’ingonokera

•    Gukoresha imitego igabanya umubare ibinyugunyugu by’izo ngonokera.

•    Gusimburanya ibihingwa mu murima hirindwa gukurikiranya ibihingwa  iyo ngonokera ikunda gufata nk’inyanya, urusenda.

•    Gutera  ubwoko bwihanganira iyo ngonokera

6.    TIRIPUSI (Thrips) hindura

UKO BAZIRWANYA

•    Kubagara umurima hakurwamo ibyatsi bibi.

•    Ubutaka bugomba guhingwa nyuma yo gusarura.

•    Kwica ibishorobwa na tiripusi biri mu butaka no ku mababi.

•    Gutera kare  no gusiga intera ihagije hagati y’ibihingwa.

•    Gukoresha amoko y’intoryi yihanganira tiripusi.

•    Gukoresha imiti nka Malathion.

•    Gukoresha umuti ukomoka ku biti bya neem, ibireti,urusenda

7. IMUNGU Y’URUTI N’IMBUTO BY’INTORYI (Shoot and fruit borer) hindura

UKO BAYIRWANYA

•    Gukoresha ingemwe nziza zidafite iyo mungu

•    Gusimburanya ibihingwa  mu murima

•    Gutera imiti nka Sumicidin, Lannate, Sevin iragerageza kurwanya iyo mungu

•    Kuvanaho no gutwika amashami yumye, ibiti bishaje n’ingemye zafashwe n’imungu.[2]

Reba hindura

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-19. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.naeb.gov.rw/index.php?id=1