Indwara n'ibyonnyi by'intoryi
Intoryi ni Imboga nziza ariko zigira indwara n'ibyonnyi bitandukanye .
Indwara z'intoryi
hindura1.ANTARAKINOZE (anthracnose)
hinduraUKO IKWIRAKWIRA
Imbuto zirwaye, ibisigazwa by’ibihingwa, Umuyaga, imvura n’amazi yo kuvomerera bikwirakwiza iyo ndwara.
UKO BAYIRWANYA
• Gusimburanya ibihingwa mu murima
• Kwirinda gutera ibinyamisogwe mu murima wagaragayemo ubwo burwayi mu gihe kitari munsi y’imyaka ibiri
• Gutera imbuto z’indobanure
• Gukoresha imiti nka bénomyl yica utwo duhumyo ku mbuto mbere yo kuzitera
• Kutagenda mu murima harimo ubukonje cyangwa urume
• Gukura ibisigazwa by’ibiti by’intoryi mu murima no gutwika ibyarwaye.
2.KIRABIRANYA(Bacterial wilt)
hinduraUKO BAYIRWANYA
• Gusimburanya ibihingwa mu murima imyaka 5 kugeza kuri 7 bigabanya iyo ndwara
• Kugabanya ubusharire bwo mu butaka hakoreshejwe ishwagara
• Gutera umuti nka peracetic acid cyangwa hydrogen peroxide.
• Gukoresha imbuto yihanganira iyo indwara
• Kurwanya amashanya (nématodes)
• Gukoresha ibikoresho bisukuye mu gihe cyo guhinga no gusarura
3. UDUHUNDUGURU/ INDA (Aphids)
hinduraUKO BAZIRWANYA
• Gutera ubwoko bw’intoryi bwihanganira inda
• Kudakoresha ifumbire irimo Azote nyinshi
• Kudahohotera udusimba turya inda nk’udusurira, amavubi
• Gukoresha imiti nka supérmethrine, bifenthrine, pyrimicarbe, Pyréthrine yica inda
• Gushyiraho imitego y’inda hakoreshejwe ubujeni n’ibitambaro by’umuhondo (ibara rikurura inda)
• Kuvomereza amazi afite ingufu atuma inda zihunguka.[1]
4. ISAZI Y’UMWERU (Whitefly)
hinduraUKO BAYIRWANYA
• Gusimburanya imyaka mu murima.
• Kuvanaho ibihuru n’ibisigazwa by’ibihingwa bishobora gucumbikira iyo sazi.
• Kumanika imitego y’umuhondo irimo kole yo kuzifata.
• Gukoresha udusimba nka Macrolophus caliginosus, Encarsia na Eretmocerus n’uduhumyo nka Beauveria and Bacillus genera n’amavubi
• Gutera imiti nka midachloprid, Methomyl, Thiametoxam, igaterwa igihe cyo kurabya kw’intoryi.
5. INGONOKERA (Fruit worm)
hinduraUKO BAZIRWANYA
• Guterera igihe
• Gutema ibyatsi byimeza bishobora kuba indiri y’ingonokera
• Gukoresha imitego igabanya umubare ibinyugunyugu by’izo ngonokera.
• Gusimburanya ibihingwa mu murima hirindwa gukurikiranya ibihingwa iyo ngonokera ikunda gufata nk’inyanya, urusenda.
• Gutera ubwoko bwihanganira iyo ngonokera
6. TIRIPUSI (Thrips)
hinduraUKO BAZIRWANYA
• Kubagara umurima hakurwamo ibyatsi bibi.
• Ubutaka bugomba guhingwa nyuma yo gusarura.
• Kwica ibishorobwa na tiripusi biri mu butaka no ku mababi.
• Gutera kare no gusiga intera ihagije hagati y’ibihingwa.
• Gukoresha amoko y’intoryi yihanganira tiripusi.
• Gukoresha imiti nka Malathion.
• Gukoresha umuti ukomoka ku biti
bya neem, ibireti,urusenda
7. IMUNGU Y’URUTI N’IMBUTO BY’INTORYI (Shoot and fruit borer)
hinduraUKO BAYIRWANYA
• Gukoresha ingemwe nziza zidafite iyo mungu
• Gusimburanya ibihingwa mu murima
• Gutera imiti nka Sumicidin, Lannate, Sevin iragerageza kurwanya iyo mungu
• Kuvanaho no gutwika amashami yumye, ibiti bishaje n’ingemye zafashwe n’imungu.[2]
Reba
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-19. Retrieved 2022-05-19.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-11-09. Retrieved 2022-05-19.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)