Inanc Ciftci wavukiye mu murwa mukuru wa Turikiya, Ankara kuya 22 Mata 1971, yavutse afite inzozi zo kuzakora ibijyanye nubucuruzi. inzozi ze zaje kuba impamo ubwo Inanc Ciftci yararangije amashuri muri kaminuza yo muri Istanbul. mu mwaka wa 1989 akaba yaratangiye gukora ubucuruzi mu bihugu bigiye bitandukanye ku Isi. Bwana Inanc Ciftci ubwo yiyemeje gushorimari mu bijyanye nuburezi Mu mwaka wa 1997, Inanc Ciftci yashinze sosiyete yitwa Inanc Telecom Communication Service ikora ibijyanye nitumanaho ndetse nikoranabuhanga aho iyi sosiyete yarifite inzobere zisaga 134. Nyuma yaho asuye u Rwanda mu kwezi kwa Kamena, 2011 agashimishwa naho u Rwanda rugeze rwiyubaka ndetse akishimira icyerekezo igihugu gifite, Inanc Ciftci yiyemeje gushorimari mu bijyanye nuburezi ndetse aba umwe mubashoramari bashinze Kaminuza ya Kigali (University of Kigali). Mu mwaka wa 2011, inama yabaminisitiri yarateranye yemeza ko bwana Inanc Ciftci ahagararira inyungu zu Rwanda muri Istanul , Turkey. Mr. Inanc Ciftci (iburyo) ari kumwe numuyobozi wikigo cyIgihugu cyIterambere, Clare Akamanzi Inanc Ciftci yashishikarije abashoramari bo muri Turikiya gushora imari mu Rwanda ndetse abereka ko nta gihombo na kimwe bagira mu gihe bahashoye amafaranga. Ku ikubitiro, abashoramari 15 baturutse muri Turikiya bahise bashora imari mu bijyanye nubukerarugendo, ubuzima, ubwubatsi nibijyanye ningufu zamashanyarazi. U Rwanda narwo rukaba rutarasiganwe namahirwe yo gukorera ubucuruzi muri Turikiya, dore ko abacuruzi babanyarwanda bari kumwe na Minisitiri wububanyi namahanga wu Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo berekeje Istanbul mu mpera zumwaka wa 2011 mu kureba amahirwe u Rwanda rufite mu kuba Abanyarwanda bahakorera ubucuruzi ndetse no koherezayo ibikorerwa mu Rwanda.

INANC CIFTCI