Imyugariro
Kuva kera na kare abanyarwanda bari bafite uburyo bicungiraga umutekano wabo n'ibintu byabo byaba ibyo bafite imbere mu rugo cyangwa se hanze yarwo.Imyugariro ni ibiti byabaga ari binini ndetse bikomeye cyane byatambikwaga cyangwa bigashingwa mu bikingi by'amarembo y'urugo kugirango hatagira uwinjira.[1] Gushyira imyugariro mu bikingi by'amarembo ni byo bitaga kugarira naho kubivanamo bakabyita kugurura amarembo.
Kugarira bakoresheje imyugariro byakorwaga ku masaha y'umugoroba butangiye kwira mu gihe nyir'urgo n'abo muri urwo rugo bose babaga bamaze gutaha.Mu masaha y'igitondo bumaze gucya nko mu gihe abantu batangiye kujya mu mirimo, nibwo bugururaga. Imyugariro ni izina rikomoka ku nshinga y'ikinyarwanda yitwa kugarira.Umwugariro ukomera kurusha iyindi mu muco nyarwanda ni umugabo nyir'ugo kuko niwe ushinzwe kururinda muri byose.Ubumwe bw'imyugariro ni umwugariro.