Imyororokere y'Inkwavu

Ubworozi bw'Inkwavu zororerwa mu kiraro cyubatse neza  gifite isuku kandi zikagaburirwa mu buryo bukwiye kugirango zirusheho gutanga umusaruro.

Kubaka ikiraro hindura

  •  
    Ikiraro Cyinkwavu
    Akazu inkwavu zibamo kagomba kuba nibura kicaye kuri cm 75 uvuye kubutaka.
  • uburebure: m1
  • Ubugari; cm 75
  • Ubuhagarike; cm 55
  • Agasanduku kagomba kuba gafite:ibipimo bikurikira

Inzu inkwavu zibamo hindura

Inzu igomba kuba nini ikurikije umubare w’inkwavu zibamo:

  • rukwavu rumwe rukuru rugomba kuba nibura mu mwanya uri hagati ya metero kare 0,6-0,7
  • Urukwavu rucutse  ruba mu mwanya nibura wa meterokare 0,1

Akazu gato cyane gatuma inkwavu zidindira ntizikure neza,kandi ntizigire ubuzima bwiza

  • Inzu y’inkwavu igomba kujyamo umwuka, ariko ikaba ikingiye neza umuyaga
  • Inkwavu zigomba kubona urumuri,kubura urumuri bituma inkwavu zanga kubangurira cyangwa kubangurirwa zikagabanya uburumbuke bwazo.
  • Kugirango urumuri rwinjire mu kiraro, urugi rugomba kuba rukonzwe mu mukwege (akayungiro).
 
inzu y'Inkwavu

rukwavu ni itungo rigomba ituze kugirango rwororoke kandi rugire ubuzima bwiza. Ibibuza inkwavu amahoro cyane cyane ni: urusaku rukabije ,ibisimba cyangwa amatungo azirya(imbwa, imbeba)

ISUKU hindura

  • Isuku ni ingenzi cyane kugira ngo ubworozi bw’inkwavu bugire akamaro.
  • Urukwavu kurerwa n’imiti.
  • Umworozi agomba kurukingira mbere yuko rurwara.
  • Akazu k’urukwavu kagomba iteka guhorana isuku.
  • Isuku mu kazu ikingira indwara nyinshi nko guhitwa ibitukura n’ubuheri biterwa n’umwanda.

Akazu kagomba gusukurwa bihagije hagomba rero:

  • Ibyo bubakisha akazu bigomba guterwa umuti;
  • Kwirinda inguni zishobora guhisha ibyuririzi(udusimba)
  • Mu kazu hasi hagomba gutuma amahurunguru n’inkari binyuramo, ni ukuvuga kuba arumukwege ,cyangwa ibiti bitegeranye hagati yabyo harimo cm 1,5
  • Icyo ziriramo ibyatsi zitabyanduza.
  • Icyo ziriramo n’icyo zinyweramo byozwa buri munsi,
  • Urugi runini rutuma basukura neza hose.[1]

Icyo ziriramo : Gishobora kuba agakombe umworozi akagafatisha k’urukuta rw’akazu kugirango urukwavu rutayamena.

Kugaburira inkwavu

Kugira ngo ikinyabuzima gikure, kigire ubuzima, cyororoke, kigire icyo gitanga kandi kirwanye irwara, gikenera amazi n’ibiribwa

Bimwe mu by’ingenzi urukwavu rurya

  • Ibyatsi nka:kimari,inyabarasanya,amasununu,igifuraninda,imigozi y’ibijumba, igicumucumu, urwiri, setaria, tripsacum, urubingo
  • Ibibabi by’ibinyamisongwe: ubunyobwa,soya,ibishyimbo,amashaza, mucuna,desmodium
  •  
    Urukwavu
    Ibyatsi byumye: ibibabi by’ibigori, iby’ingano, ubwatsi bwumye, ibishishwaby’amashaza n’ibyibishyimbo
  • Amakoma acagaguye
  • Ibibabi by’amashu,karoti
  • Ibisigazwa byo mu gikoni ariko ukareba neza ko nta macupa yamenekeyemo cyangwa ikindi cya komeretsa   urukwavu mu kanwa. Ibyo bisigazwa bigomba kuba bifite isuku kandi bitarahuguta.

Kimwe  n’abantu urukwavu rukeneye guhindurirwa indyo kugira ngo rukure neza. Ni byiza kongeraho kubwatsi inkwavu zirya  son de riz,ibinyabijumba,impeke (bibashije kuboneka) umuceri utetse wasigaye;

Urukwavu rukoresha neza ibyatsi ariko kandi na none ruha agaciro ibiribwa bikize mu bitunga umubiri.[2]

 
Dofu magazine

REBA hindura

  1. https://web.archive.org/web/20220519131537/http://www.ehinga.org/kin/livearticles/rabbit/feeding__rabbit
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)