Imyato
Imyato cyangwa se kwivuga imyato mu muco nyarwanda ni ukuvuga cyangwa se kwivuga ibyo wakoze mu gihe cyatambutse cyangwa se mugihe cyashize aha twavuga urugero :
Interuro
hinduraInkataza Kurekera
ya rùgomba-ngogo
ndi întwali yabyirukiye gutsindà
singanirwa nshâka kurwana.
5 Ubwo dutêye Abahunde
nikoranye umuheto:
Nywuhimbajeme intanage
intambara nyirema
igihugucy’ùmuhinza nakivogereye.
10 Umukinzi amhingutse imberé n’isuli
umurégo wêra nywuforana ishema;
Nywushinzémo ukuboko ntiwannanira
‘nongeye kuréga inkokora,
nkanga umurindi hâsi, ndarekera.
15 Inkuba zésereza héjuruy’lcondo :
ikibatsi kiyicana mu rubega,
intokizifashe igifunga zirashya
Imisakura imucamo inkora,
inkôngi iravuga mu gihêngeli,
20 mu gihumbi cye inkurazo zihacana inkekwe, inkuku yali afite ihinduka umuyônga, agera hasi yàkôngotse : umubili we uhinduka amakara n’aho aguye arakobana. 25 Ni ukubiswen’iyo héjuru, ababo batinya kumukora, bati « Ubwo yanyagiwe n’inkotanyi-cyane nimumureka mwekumukurura ibisiga bimukémbere aho ! » 30 Na byo bimurara inkera; bimaze gusinda inkaba byilirwa bisingiza uwantanagiye.
Umwato
hinduraIndangamira-kuvûsha
ya, rùhalirwa-shema !
Umuheto ûkûra amahanga ku ijabo
warânvuwe mu ijûli lyâ Rutete
5 aho waturutsé ni mu likomeye.
Rutéranya-ngabo
inkaka zawukojejého urwamo,
rwêma rw’umuronko
ababaji bâwugize inyamibwa
10 Mukuwuntura ali inkare
babonye ko udakwiye db’âmakénga,
bati « Nimuwushyire inkotanyi-cyané
weuzâgira icyo awumaza » Nywuhângajémo uruge
15 uhinduka isarabwe
Ingabo nzigenda ku isonga,
ni usanzwé ndi isibo.
Tugisakiranan’ ûrugâmba
nibasiraufite imhénzi !
20 Ayitambitsémo amacumu abili,
ndayikôngêza n’umûva-ruganda !
Ahô bàyishingiye icôndo mhaca icyuho
Icyuma cy’igerera ku mubili w’umukinzi,
ali ugukura mu gitugu,
25 mbona umusakura umukungamo
inkagwe
inkwaya irangira amaze kugwa
Maze gutagaranya iby’i Bushagire
Ntabaruka nambaye icyuma
45 gitera abagabo ishema.
Bakinshakaje mu cyano
Mvuga icyo namaze
Nti:”Rutinduka namwishije umugereka
Mukuwukabura nkura mu gitugu
50 ushoka yawugwijeho ibitenga
Na we mukeba agitera umugeli :
Na Rwantaho ni ukwo namugize !
Umugaba muteye ubwuzu
Ati : « Murangamira-ngango, uramhimbaye,
55 Ngwino umbwire ibigwi !
Nti : « Kuli Rugeyo nahagalitse umuhinza,
Nivugana umuheto wahiliwe n’ishya,
Ubwo nambitse ingoma yacu ! »
Ati : « Rwizihira-ngabo,
60 Ubwo muteye kuli Ndago
Ko induru yavuze ukitangiza guhurura
Ni wowe wafatiliye Abahima?”
Nti « Urabaze Nyilingango
Ingundu nayigabizaga
65 nyirayo agaragulika uri nkorà y’inka !
Ati : « Esé Ndênga-baganizi,
ko bawugwijého àmashinjo,
uwmbaliye ku cyènda gisa ? »
Nti: “Uwô kwa Murengézi yàsagaga icumi,
70 n’uwo nacuzee inkumbi mu Busarasi,
N’uwonàsigiranye mu misibo y’intore
n’ûbwo duhomboye inteko° nàrishe ! »
Ati :« Ndenga-baganizi, uwambaliye ukuli !
Ni umurimbo w’intwali
75 abàtigeze mu ntambarà
nibégame uwivugane ! »
Nywirégeye mu byano
nizihira abagabo b’inyarubuga
Abashakamba bandangamira nywushumisha.
80 Bamhitira mû ngororano
Nvugà n’aho nabaye ingénzi.
Nta we ûkingisha imhaka,
bazi ko imhamgaza-mihigo