Impuzu

hindura
 
Abasore

Abasore bacyera bambaraga impuzu, aba none bari muri mugondo, amapantalo manini yitwa ‘kaguru k’inzovu’, bakitwara “burasita”, mbese ntuzabashakire hafi, benshi biyambarira ibishwangi (ibishwambagara) ngo ni yo mudeli igezweho! Ni akumiro nk’aka wa musaza wo mu ruhira uvugwa mu gisakuzo.[1][2]

 
Impuzu

Mu gihe abagabo bambaraga impuzu, ab’ubu banigiriza karuvate itema igituza, bakambara amapantalo n’amakote. Abadashoboye kubihanura, biyambarira impari (ikabutura). Icyakora hari aho bagikenyera imyenda. Aho amajyambere y’abazungu agereye mu Rwanda, umwambaro uboneye wari ikanzu cyangwa ijipo n’ishati/umupira ku mwari, wari ikabutura n’ishati ku musore, ukaba umucyenyero n’umwitero ku babyeyi n’abagabo. Habaho n’amakoti ya kabuti, amwe ajya gukabakaba ku birenge.[2]

 
impuzu

Amashakiro

hindura
  1. https://bwiza.com/?Amateka-n-umuco-Uko-abanyarwanda-bagiye-batera-imbere-mu-myambarire
  2. 2.0 2.1 https://www.igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/ese-koko-mu-rwanda-rwo-hambere-ntibambaraga