Imboga z'Imiteja Imiteja ni imboga zikunze kuboneka rimwe na rimwe ku mafunguro dufata,

umuteja ku bishyimbo
igishyimbo k'umuteja
Imiteja
imiteja irikumwe nizidi mboga
Green beans
Green beans
Green beans

si ibishyimbo bitarera nkuko bamwe bajya babitekereza ahubwo ni ibyo kurya biribwa uko, kandi hari ubwoko bwaganewe kuribwa ari imiteja, kuri ubu hariho amoko arenga 150.[1]Nubwo wacyeka ko ihuje intungamubiri n’ibishyimbo nyamara sibyo kuko yo ni ifunguro riri ukwaryo kandi rifite intungamubiri ryihariye.

imiteja

Akamaro k’Imiteja

hindura
 

Imiteja ikungahaye ku ntungamubiri na za vitamine zinyuranye, aho muri 100g zayo usangamo;41 Calories,8g z’ibitera imbaraga,4g za fibres,1g y’isukari na 2g za poroteyine Tunasangamo kandi vitamin A, C na K. sizo gusa kuko tunasangamo vitamin B1, B2, B6, B9 n’imyunyungugu nk’ubutare, potasiyumu, silicon, kalisiyumu, manganese, umuringa  na manyeziyumu.Uretse kuba iryoha rero, inafatiye runini umubiri wacu.[2][1]Kuko imiteja ikungahaye kuri flavonoids ni myiza mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima. Izi flavonoid zizwiho kurinda amaraso kuvura bityo bikaba byiza mu gutuma amaraso atembera neza,Kurya imiteja bigabanya utubyimba tuza mu mara dushobora kubyara kanseri y’amara. Kugabanya utwo tubyimba rero bifasha mu kurinda iyo kanseri kuko aritwo tuyibyara. Si ibyo gusa kuko no kuba harimo fibre bifasha igogorwa kugenda neza bikarinda amara kuba yananirwa,[3]Diyabete ni indwara isaba ko uyirwaye ahora acungana n’igipimo cy’isukari mu maraso ye. Kurya imiteja rero bigaragara ko bifasha aba barwayi kuringaniza iki gipimo. Mu cyimbo cyo gufata indi miti niba bitararenga inkombe, kurya imiteja ku buryo buhoraho byagufasha guhangana n’iyi ndwara.

Ibindi Wamenya

hindura

Mu ntungamubiri ziri mu imiteja dusangamo calcium ikaba izwiho kurinda amagufa kwangirika no gutuma akomera.Harimo na vitamin A, K na silicon. Ibi iyo bibaye bicye ingaruka ziba kudakomera kw’amagufa, kutaremera kwayo no kwangirika byoroshye,Silicon ni umunyungugu udakunze kuboneka mu biribwa byinshi nyamara mu miteja ubonekamo ku rwego rwo hejuru, uyu munyu ukaba ariwo utuma amagufa yisana iyo hagize ikiyangiza.Ku bagore bari mu myaka yo kubyara, kurya ibikungahaye ku  utare bibongerera uburumbuke ndetse bikanafasha gusama umwana uzira ubusembwa n’ubumuga.[1]Ubutare bukaba buboneka mu miteja ku gipimo cyiza. Gusa birushaho kuba ingenzi iyo uvanze imiteja n’irindi funguro rikungahaye kuri vitamin C nka poivron inyanya n’inkeri kuko iyi vitamin ituma ubutare bubasha gukoreshwa neza mu mubiri Si ibyo gusa kuko iyo umugore atwite aba akeneye vitamin B9 ihagije mu kurinda abo batwite kuvukana ubumuga bw’urutirigongo. Kurya imiteja ni kimwe mu byongera iyi vitamin mu mubiri.[2]Kubona vitamin B9 ihagije ni kimwe mu birinda bikanarwanya indwara yo kwiheba no kwigunga.Si ibyo gusa kuko binarinda ko homocysteine yaba nyinshi kuko ubwinshi bwayo bubuza amaraso n’izindi ntungamubiri kugera mu bwonko.Ubwinshi bwa homocysteine kandi butuma imisemburo yo kumva utuje idakorwa ariyo serotonin, dopamine na noradrenaline ikaba imisemburo itera kumererwa neza, kuruhuka no kugira appetite, ibi byose bikaba bitabaho iyo ufite indwara yo kwiheba no kwigunga,Mu miteja harimo lutein na zeaxanthin zose zizwiho kuba ingenzi mu mikorere y’amaso. Uko izi flavonoids ziba nyinshi ni nako imikorere y’amaso igenda iba myiza, kandi kuba harimo vitamin A mu miteja bituma iba ingenzi mu kurinda ubuhumyi cyane cyane bwa nijoro,[1]Nkuko byabonetse mu miteja dusangamo vitamin C na za flavonoids ibi byose bikaba bifatanya mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Si ibyo gusa kuko hanarimo ibisohora uburozi mu mubiri ari bwo bushobora gutera indwara zinyuranye harimo kanseri n’izindi. Urugero rwa flavonoid twavuga zibonekamo harimo catechins zirwanya guturika kw’imitsi, beta-carotene zifite akamaro kanyuranye mu mubiri.

Mozayike indwara ifata imiteja

hindura

Ibimenyetso biyigaragaza, usanga amababi y’ibishyimbo azaho ibibara by’umuhondo kandi akihinahina areba hasi. Imiteja irihina kandi ikagaragara nk’isize amavuta. Ku mababi no ku miteja hagaragaraho utubara duto dusa n’umuhondo.Iyi ndwara ikwirakwira vuba kuko virusi yayo ikwirakwizwa n’imbuto zirwaye hamwe n’inda “aphdis”. Kuba igihingwa kirwaye cyakora ku kitwarwaye nabyo bituma ikitarwaye kiyandura.[3]Mu kuyirwanya umuhinzi agomba gutera imbuto z’indobanure kandi zihanganira ubwo burwayi. Gukoresha imiti irwanya inda ku miteja nka methomyl cyangwa dimethoate nabyo birwanya iyi ndwara; nk’uko tubisanga mu gitabo cya NAEB kivuga ku byonnyi n’indwara by’imboga n’imbuto.Ikindi umuhinzi yakora ni ukurandura igihingwa kigaragayeho uburwayi mu murima. Ikindi kandi umuhinzi agomba gutunganya imbuto zigiye guterwa akoresheje umuti witwa imidacloprid urinda inda zikwirakwiza virusi, akawukoresha byibura kugera aho uruyange rugaragariye.[3]Bimwe mubyo kwitondera kumiteja Nubwo imiteja ari ibyo kurya bifite intungamubiri zihagije kandi zifitiye runini umubiri, hari ibyo ukwiye kuzirikana no kwitondera;Mu miteja dusangamo phytic acid, iyi rero iyo ibaye nyinshi ishobora gutuma umubiri utinjiza izindi ntungamubiri. Akenshi ibuza ko umubiri winjiza calcium, zinc n’indi myunyungugu inyuranye. Gusa ntiboneka ku bwinshi mu miteja, ariko niba hari uburwayi ufite butuma imyunyungugu idakora neza mu mubiri wawe, wayigabanya mu byo kurya byawe. Gusa kuko kuyiteka bigabanya iyi acid, niba ufite ikibazo cy’ubwo burwayi, wayirya itetse kurenza ko wayirya nka salade,[1]Mu moko menshi y’ibishyimbo dusangamo lectin, iyi ikaba ishobora gufata kuri poroteyine zinyuranye nuko bikabangamira igogorwa. Mu miteja habamo nkeya ariko ibamo. Kimwe na phytic acid, guteka imiteja cyangwa kubanza kuyinika mu mazi igihe kirekire bigabanya igipimo cya lectin.

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/indwara-mozayike-ifata-imiteja-ni-mbi-cyane