Umwe mu mitako ikunze gukoreshwa cyane mu minsi mikuru yo mu Rwanda no mu bukwe butandukanye ni imigongo. Ni imitako ishushanyije mu buryo bupimye hifashishijwe amabara atandukanye nk’umweru, umukara, umutuku n’igitaka.[1]

Imigongo

Biragoye kwinjira muri hoteli n’imwe yo mu Rwanda ngo usange ku nkuta zayo hadateguyeho amashusho atandukanye y’imigongo.[1][2]

Amateka

hindura

Abanyamuryango ba Koperative ‘Abakundamuco ba Nyarubuye’ bakora imitako  y’imigongo ‘y’umwimerere’ mu rwego rwo gusigasira umuco no kwiteza imbere  mu Karere ka Kirehe, bafite imbogamizi yo kutagira amasoko  y’imitako bakora.

Koperative Abakundamuco ba Nyarubuye iherereye i Nyarutunga, mu Murenge wa Nyarubuye. Mbere yari itsinda ryatangiye mu mwaka w’ 1986 ritangizwa n’ababyeyi 10. Amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye iri tsinda ricika intege kuko hari bamwe mu bari barigize mbere bishwe, nyuma bake bari basigaye bongera guhuza imbaraga no gusubukura gukora imitako.[3]

 
Inside of Rwanda culture house
  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/menya-inkomoko-y-imitako-izwi-nk-imigongo
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/94317/inkomoko-yimigongo-umutako-ugezweho-mu-mideli-yo-mu-rwanda-94317.html
  3. https://muhaziyacu.rw/ubukungu/kirehe-abakundamuco-bi-nyarubuye-bakora-imitako-yimigongo-bakeneye-isoko/