Imisambi
SOBANUKIRWA AMOKO Y'IMISAMBI N'UBUZIMA BWAYO
hinduraImisambi n'imwe mu moko y'inyoni zibarizwa mu muryango witwa Gruidae, zikaba zirimo amoko mato mato aba ahantu hatandukanye ku isi. muri africa haboneka amoko abiri gusa abarirwa mu kiciro kitwa Balearica, ujya gutera neza nk'ibiyongoyongo kuko nayo agira amaguru n'amajosi birebire nyamara nta sano namba bifitanye.
Imisambi iguruka amajosi yayo arambuye mu gihe ibiyongoyongo byo biguruka amajosi yabyo yo aba ahinnye asa nk'akoze inyuguti ya S, uretse rimwe na rimwe iyo biguruka byihuta nibwo wabona ijosi rirambuye.
hakurikijwe ibimenyetso byagiye bigaragara mu bisigarira bya kera by'agaragajwe n'abashakashatsi, amoko abiri y'imisambi ninayo aba muri africa, niyo amaze imyaka myinshi ku isi ugereranyije n'andi moko aboneka kuri iyi si ya Rurema.
Agace(genus) gahuriyemo n'amoko menshi y'imisambi yitwa grus kakaba gahuriwemo n'amoko agera ku icyenda(species) aka gace kakaba gahuza imisambi yo muri america y'amajyaruguru.imisambi iba ahantu hudusozi turiho imicanga ,hari n'imisambi y'imboneka rimwe(whooping\ rare cranes).
iyi misambi ikaba ikunze kurangwa n'urusaku rwinshi cyane cyane iyo iguruka, iyi misambi yose muri rusange ibarizwa muri aka gace ka grus, ihuriye mu miterere idasanzwe cyangwa isa nkaho yihariye.[1]