Imirire y'ingurube
Ubworozi bw'ingurube bugomba kugendana n'imibereho yazo ya buri munsi ni ukuvuga ibyo zirya nibyo zinywa.
Imirire y’ingurube
hinduraUbwatsi bugaburirwa ingurube bugomba kuba bworoshye, bukiri butoto; indyo igomba kuba ifite intungamubiri zose za ngombwa ingurube ikenera.
Indyo igomba kuba iseye cyangwa ikasemo uduce duto duto kuko amenyo y’ingurube aba atarakomera kugeza ku mezi atatu. Muri rusange, igifu cy’ingurube kiroroshye ntabwo gikomeye nk’icy’inka, ihene cyangwa intama. Iyo ndyo igomba kuba ikungahaye ku munyu wa fosifore na kalisiyumu, kugira ngo amagufa y’ingurube akomere.
Amoko atandukanye y’ibiryo bigaburirwa ingurube.
Ibiryo bisanzwe bigaburirwa ingurube ariko bidatuma zikura vuba
hindura1. Ibisigazwa byo mu gikoni:
2. Ubwatsi: amakoma cyangwa insina; birazikomerera ariko ingurube zirabyihanganira iyo zongerewe ibindi biryo.
– Ibinyampeke: ibigorigori, tiribusakumu (tripsacum laxum), setariya, penisetumu (pennisetum), ariko bitangwa bikiri bitoto ni ukuvuga bitararaba.
– Ibinyamisogwe: desimodiyumu (desmodium), Mukuna, sitilozantese (stylosantes), kaliyandara (caliandra), luzerine (luzerne), n’ibindi birakenerwa cyane kuko bitanga inyubakamubiri ( protéines) zituma ingurube zikura vuba.
3. Ibisigazwa byo mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi: ibisigazwa by’ingano n’iby’ibigori, ariko kubera ko bikomera cyane, bikoreshwa inshuro nke, bivangwa mu biryo ku rugero rwa 1/3.
Ibiryo bifite intungamubiri zuzuye
hinduraIbinyampeke: ibigori , umuceri…;
- Ibinyamisogwe: amasaka, soya, ibishyimbo, amashaza…;
- Ibinyabijumba: ibijumba, ibirayi, imyumbati, ibisheke…;
- Ibisigazwa mu bihingwa: ibisigazwa by’ipamba, iby’ubunyobwa, melase (Mellasse)…;
- Ifu y’inyama, y’amaraso, y’amagufa, y’amafi…;
- Intungamubiri…
Ibigize iyo ndyo muri rusange :
- Ibitanga ingufu ni 70%
- Ibyubaka umubiri 15%
- Ibitanga vitamini n’ibikomeza amagufa ni 2%.
Hashobora gukoreshwa ishwagara n’amagufa n’ibishishwa by’amagi bimaze gutwikwa kandi biseye, cyane ku bibwana. Iyo ifu y’amaraso n’amafi bibuze, hakoreshwa ibyatsi bikungahaye mu ntungamubiri. Ni yo mpamvu gutera uduti nka Kaliyandara (Calliandra calothyrsus), Sesibaniya (Sesbania), lesena (Leucaena leucocephala) mu murima bigira akamaro.
Ibishishwa by’imyumbati, by’ibijumba bigomba guhabwa ingurube bitetse.
Kuva ingurube igejeje ku biro 70 igipimo cy’ibiryo ntikigomba kurenza ibiro 2,4 kugira ngo idakomeza kwiyongera ibinure.[2]
Reba
hindura- ↑ Ubworozi bw'Ingurube
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-19. Retrieved 2022-05-19.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)