Urugo twimiyenzi

Umuntu azira rwose gutema IGIKINGI CY’IREMBO; kirazira rwose kukigera n’umuhoro, ngo ni ugusura amatongo. Iyo amazi atungutse mu irembo, atuma umuntu atunga. Umuntu uhindura irembo akalyerekeza mu gikaIi, abyara abakobwa basa batagira umuhungu ubavukamo. Umuntu yilinda cyane kumena IFU mu rugo, cyangwa ku buliri, ngo bikenya umugore w’urwo rugo agapfa. Barahanuza, ndetse bakahimuka. Ni bimwe n’iyo umuntu abonye amavuta cyangwa amaraso mu rugo; ni ishyano libi, barahanuza. Umuntu azira kwitabira mu KIGEGA, ngo nticyuzura. Kwitsamulira mu kigega, ni amakuba mabi, ngo kwitsamulira inyuma y’urugi rukinze no kwitsamulira iruhande rw’ikirago cyegetse, ni ugupfa ntakabuza. Barahanuza.[1]

 
urugo

Ibindi

hindura

Umuntu ufite ikigega maze kikagwa cyali kilimo amasaka, umuzigaba cyangwa umuse, ni we uza kucyegura. Undi wundi acyeguye cyamutera ibyago. Umuntu iyo avuye gutashya INKWI, maze igihe atuye inkwi mu rugo umugozi ugacika, alishima ngo arahaga. Kirazira kwinjiza inkwi mu nzu uko zagahambiliwe, babanza kuzihambura; umugozi wazo bakawuhambiliza urukwi rumwe ngo ni wo mugenzo. Kuzinjiza zihambiliye, bikenya bene urugo.

Amashakiro

hindura
  1. https://rw.amateka.net/imihango-yumuntu-nibyo-mu-rugo-nibyo-munzu/