Imihango y'inkuba mu muco
Inkuba
hinduraInkuba iyo ikubise umuntu cyangwa itungo, cyangwa ikindi kintu, ntibalira, ntibababara ntibavuza induru, ahubwo bavuza impundu, ngo baraliwe n’umwami. Gutaka ngo ni ukwiterereza inkuba ikabamara ku bantu no ku bintu. Inkuba iyo ikubise ikica, ntawagira ngo inkuba yishe. Barabaza bati : Ni iki? Iyo ali umuntu bati: Umwami yarongoye. Iyo ali inka, bati: Umwami wo hejuru yakujije inka. Bati: Yakujije zingahe? Bakavuga umubare; ibyo bikagusha umwami wo hejuru neza, ntazongere gukubita ukundi. Inkuba kandi iyo imaze gukubita umuntu, bazana inzogera, bakazivugiliza hejuru ye, ngo ni izo kumukangura. Bavuza impundu, bakavuza n’ingoma, ngo umwami yabyukurutse, ngo yarongoye.[1]
Inkuba iyo yakubise ahantu, ntibahinga bukeye, ngo umwami yaraye, ngo bahinze hagwa imvura mbi cyane, igatsemba bintu, inkuba ikongera gukubita, kandi ntibeze imyaka. Nta muntu unywa itabi imirabyo irabya, ngo inkuba iramukubita. Iyo ashatse kwinywera itabi, adatinya gukubitwa n’inkuba, areba ubwatsi bw’ishinge akabuhambira ku mutembe w’inkono y’itabi, akazana n’akatsi k’ishinge akakajugunya hanze agira ngo: Dore ibyawe; ubwo inkuba ntigire icyo imutwara. Abashatse na bo bareba igishilira bakakinaga hanze bagira ngo: Ng’ilyo lyawe, bakongera bakareba icyatsi babonye cyose, bakacyambika inkono yiitabi, imirabyo ikoroha. Ushatse na we agereka umugano ku nkono y’itabi, ati: Urahere ku ishyamba.[1]
Inkuba iyo yagize icyo ikubita ku musozi, umugabo ufite umugore yilinda kurarana na we batabanje kugangahurwa, ngo bahumana.
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2024-05-27. Retrieved 2024-07-24.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)