Imihango y'amahindu

Amahindu

hindura
 
Amahindu

muntu ugira ngo yice amahindu, abona agiye kugwa, akenda icumu agashyiraho amavuta, akalishinga hanze agira ngo : Ku ishyamba, ku ishamba. Abandi bareba amase bakayabumbabumbira ku icumu, bakalitunga hejuru. Abashatse kandi benda icumu bakalipfumuza uruhamo rw’u-mulyango bagashyiraho amavuta bagira ngo Yaga, lyatsindiye Ruganzu, litsindira Ndoli, litsindira Mibambwe. Urubura rukamuka. Kwenda intorezo bakayikubita imbere y’umulyango, na byo byica urubura. Kwenda ivu maze bakalihuha balyerekeje aho urubura ruturutse, bakarutuka bagira ngo : Yonga, yonga, na byo byica urubura. Kuvuza umwironge amahindu agiye kugwa, birayica. Abandi bica urubura, bareba umuyenzi bagakoza ku ibere ly’umugabo bagira ngo : Henebera nk’amabere y’umugabo. Noneho ngo n’amasuka y’amazungu asigaye yica urubura.[1]

Ibindi

hindura

Umuntu azira guhinga amahindu yaraye aguye, ngo yakwongera akagwa. Barayasibilira. Umuntu iyo yapfuye baramusibilira, kwanga ko amahindu agwa. Kugalika isinde birazira, ngo bisura urubura. Ikindi kizira ni ukubika isuka, iyo bayubitse ngo bituma urubura rwica ibintu. Umuntu wambaye uruhu rw’intama yilinda kuruhinduliza abonye imvura igiye kugwa; ngo yakubitwa n’inkuba.

Amashakiro

hindura
  1. https://rw.amateka.net/imihango-yumuntu-nimvura-nurubura-ninkuba-numuyaga/