Umugabo

hindura
 
Umugabo murugo

Umugabo iyo yumvise igicuro ku mutima ngo ubwo aba ali bupfushe uwo bava indu imwe. Umugabo wishwe n’igituntu afite abo bava indu imwe, asize n’abana; bazira kulya inyama y’umwijima, ngo bahumana. Iyo umugabo aturutse ahantu, maze yagera mu rugo hagati ajya kwinjira mu nzu, akanyerera akagwa, ntahava kereka bamuhaye inka cyangwa isuka. Ubonetse wese apfa kugira ngo: Haguruka nguhaye inka ya N…; cyangwa ati: Nguhaye isuka, haguruka. Iyo batabigenjeje batyo, ngo arugwamo. Iyo umugabo aguye mu rugo nta muntu uhali wo kumugenzereza atyo, arabyuka maze urugo akarumena, akarunyura inyuma akabona kujya mu nzu.[1]

Ibindi

hindura

Umugabo wenze inzoga y’iziko (y’amasaka), ku munsi wo gucanira ntararana n’umugore we; iyo bararanye inzoga iratema ikanyerera. Umugabo utunze inka, akunda gutereka urwara rw’agahera, ngo kuruca ni uguca inka mu rugo. Umugabo azira kureba amavuta y’inka ze, bakimara kuyavura ako kanya, ngo inka ze ntizakongera kureta ukundi. Iyo umugabo abonye igicaniro kiyakije ni joro, azana icyansi agahagarara mu mulyango, ati: Uraze uli mase cyangwa se uli indemberezi; ngo bimusulira gutunga inka nyinshi. Umugabo wateretse imfizi, iyo imwishe barayibaga, kuko ngo iba imukungulira; batayibaze nyirayo ngo ni we upfa.

Umugabo utunze inka, maze zigashoka umushumba uzikuye, araza agapfukama, agatereka igicuba imbere ya shebuja. Umushumba aba afite umukamato w’inkoni (imicyuro, imitozo, imikore); agahereza shebuja inkoni, ati: Akira inkoni. Shebuja ati: Cyura amashyo. Umushumba ati: Cyulirwa amagana. Umushumba agahereza shebuja injishi, ati: Akira injishi. Shebuja ati: Uzuza. Umushumba ati: Uzulizwa. Umugabo iyo atali aho, umugore ni we ubiherezwa.

Amashakiro

hindura
  1. https://rw.amateka.net/imihango-yumugabo-nindi-migenzo/