ku mugabo

hindura
 
umugabo

UMUBWIRWA. Umugabo aragenda agaca agati kitwa ‘umubwirwa’, agashami kawo akagahamuramo impigi ngo ajye abwirwa ijambo lyiza na shebuja; amababi akayanika agaskya, ifu agashyira mu ngingo y’umuseke, yagira aho ajya, ifu akayivanga n’amavuta akisiga, ngo asekana na bose, abwirwa ijambo lyiza na bose.[1]

UMUGASA. Umugabo aca agati kitwa “umugasa” agahamuramo impigi, akambara ku njishi, ako gati gatera kugira ubutoni kuli bose.

UMUHANURANKUBA. Umugabo arawambara ngo atazakubitwa n’inkuba.

UMUHEZAYO. Igiti cyahambye, umugabo agihamurarno impigi akambara agaheza abanzi.

UMUHOKO. Ngo ni “Bahokera-busha”, n’umucucu ngo ni “bacucubikana bali bucube; umugabo ugiye kuburana arabyambara, ngo bimutera gutsinda umuburanya, kuko avugira ubusa, akavugira gucuba, agatsindwa.

UMUKENKE. Umukenke witwa “rubwa”, umuntu arawambara kugira ngo abamwanga ahore abita imbwa.

UMUKONI. Umukoni witwa “indahangarwa”, bambara imbuto yawo, ngo badahangarwa n’abanzi n’abarozi.

UMUGERA. Umugabo ugiye kuburana, yenda umugera ngo witwa “umugeruza”, akawushinga mu ziko, akawokora, akawubika, ngo ageruje amagambo y’umuburanya.

UMUNANIRA. Ni agati kitwa “umutarama”, ngo n’inzovu iragashikuza kakayinanira. Umugabo agahamuramo impigi akayambara ku kibuno, ngo ananire abanzi n’abarozi.

UMUREMBE. (umutobotobo utagira amahwa) barawambara, ngo umwanzi n’umurozi bakaremba.

UMWAMIRA. Iyo umuntu yambuye undi, agira ngo ataz-menyekana, ahamura impigi mu giti cyitwa “umwamira”; nuko yahura n’uwo yambuye akamuyoberwa.

URUGIMBU. Umuntu wangana n’undi, areba urugimbu rwirabuye rwitwa “umuculi”, akarujyana mu mayirabili, aho umwanzi we akunda kunyura. Iyo arutambutse arapfa. Ushatse kandi amutega imiculi y’inkoko yirabuye. Ayitaba mu irembo ly’umwanzi we; bulya aciye mu irembo akayitambuka, ngo agapfa.

Amashakiro

hindura
  1. https://rw.amateka.net/imihango-yumugabo-nindi-migenzo/