Imibereho y'ingagi

Ingagi ni inyamaswa ijya kumera neza neza nk'abantu hashingiwe ku buryo ibayeho n'ibikorwa byayo, uburyo ki itekereza nibyo ikora no mu buzima busanzwe bwayo bigirana isano ya hafi n'ibyikiremwa muntu.[1]

Ingagi ya silver back

Ubuzima busanzwe bw'Ingagi hindura

Mubuzima busanzwe bwingagi nyuma yuko Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye birimo Trust Sanger, Kaminuza ya Cambridge, Baylor College of Medicine n’abandi bwagaragaje ko mu myaka ibihumbi ishize abantu bari basangiye ibisekuru na maguge n’ingagi.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko maguge zifitanye isano n’abantu ku kigero cya 98% naho ingagi akaba ari 96%.[1]

Usibye n’ibyo ubushakashatsi bubona, iyo urebesheje amaso ubona ko imiterere y’ingagi n’abantu nta tandukaniro, kuko byombi bifite amaboko abiri n’amaguru abiri, amabere abiri, amaso abiri, amenyo 32, umutwe umwe muri make icyo ingagi zirusha abantu ku miterere igararagara inyuma ni ubwoya bwinshi. kandi nazo zigira imiryango nkiyabantu, umugabo,umugore n'umwana.

mubusazwe ingagi zigira umuyobozi wazo mumuryango ariwe bakunze kwita Silver Back[2][1]

 
Ingagi iri mubwatsi

ingagi zikuze z'ingore ziba zigejeje imyaka 8 kuzamuka nazo zitangira kororoka aho ishobora gutwita igihe kingana namezi umunani nigice, kandi zamara kubyara zikonsa abana bazo kugeza kumyaka itatu Ingagi nkuru y’ingabo ibarirwa hagati y’ibilo 136 na 227 naho ingore yo ishobora kugira hagati ya 68 na 113.[1]

ingagi zikenera kurya nkabantu kugirango zibeho kandi zikunda kurya ibyatsi,imbuto,udusimba duto duto [iminyorogoto,umunyamujonjo] zikunda nokurya ibiti bitangiye kuma n'imigano[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://igihe.com/ibidukikije/article/imibereho-idasanzwe-y-ingagi-iyitandukanya-n-izindi-nyamaswa-amafoto
  2. https://www.worldwildlife.org/species/gorilla#:~:text=Gorillas%20live%20in%20family%20groups,basis%20of%20gorilla%20social%20life.